Umurusiyakazi uherutse gusuira u Rwanda Maria Sharapova wigeze kuba nimero ya 1 ku isi muri Tennis akaba afite ibikombe byinshi bya ‘ Grand Slam’, ku myaka 32 yasezeye burundu kuri uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune y’urutugu itamwemereye gukomeza gukina.
Kuri
uyu wa Gatatu abinyujije mu gitangazamakuru cyandika cyitwa Vanity Fair, Maria
Sharapova yatangaje ubutumwa bukubiyemo guhagarika gukina uyu mukino ndetse
anagira inama bagenzi be basigaye mu kibuga.
Yagize
ati “Nsezeye ku mukino wa Tennis gusa nkuko nubaka ahazaza hanjye, ndashaka ko mutekereza gukora ibyiza
mudashidikanya kubabavuga kuko byo ntiwabyirinda. Muzatsindwa inshuro nyinshi
isi ibahanze amaso. muzabyakire. Muziyizere ndabasezeranya ko muzagera ku
itsinzi."
"Nzakumbura
ikipe yanjye abatoza banjye. Nzakumbura ibi bihe hamwe na Papa wanjye
twakundaga gukina, akankora mu biganza anshishikarika kwitanga uko
nshoboye."
Bigaragara
ko Sharapova yari atangiye gusubira hasi kubera ko atakoraga imyitozo uko
bikwiye kubera imvune, kuko imikino ine yose aheruka gukina yayitsinzwe.
Uyu
mugore wamamaye cyane mu mukino wa Tennis yatwaye igikombe cya ’Grand Slam’ inshuro
eshanu akaba kandi yarigeze kuza ku mwanya wa mbere ku isi mu mukino wa Tennis
mu bari n’abategarugori mu mwaka wa 2005.
Sharapova
ni umwe mu bakinnyi bacye b’abagore bujuje imikino 800 mu mukino wa Tennis ku
Isi.
Sharapova
asezeye kuri uyu mukino nyuma yuko mu mpera z’umwaka ushize, mu Ugushyingo
2019, yari mu Rwanda n’umukunzi we ubwo bari mu kiruhuko, bakaba barasubiye
iwabo banezerewe cyane kubera ibyiza nyaburanga n’urugwiro basanze mu
banyarwanda.
Sharapova ufite ibikombe bitanu bikomeye mu mukino wa Tennis ku isi yasezeye
Sharapova ni umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye muri uyu mukino
Sharapova yari umwe mu bakinnyi bakunzwe ku isi muri uyu mukino
Sharapova yegukanye ibihembo bitandukanye
TANGA IGITECYEREZO