Umufaransa wakiniye ikipe ya Arsenal akanayigiriramo ibihe byiza, Thierry Henry, yatangaje ko afite inzozi zo kuzagaruka ku kibuga cya Emirates aje gutoza ikipe ya Arsenal, nyuma y’ibyavuzwe mu myaka ibiri ishize ko ariwe wagombaga gusimbura Arsene Wenger wasezeye kuri iyi kipe yari amazemo imyaka irenga 20.
Henry
ufatwa nk’intwari mu mujyi wa London by’umwihariko ku bafana n’abakunzi ba
Arsenal kubera ibihe bidasanzwe yagiriye muri iyi kipe ubwo yayikinagamo,
yahishuye ko ahorana intego n’inyota byo kuzatoza Arsenal mu gihe kiri imbere.
Henry
yakiniye Arsenal hagati y’umwaka wa 1999-2007, akayifasha kwegukana ibikombe
bitandatu bikomeye, birimo ibikombe bibiri bya shampiyona y’u Bwongereza ”Premier
League”, mbere y'uko ayigarukamo 2012 nk’intizanyo y’ikipe ya New York Red Bulls.
Henry
wegukanye igikombe cy’Isi ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa mu 1998,
yakiniye Arsenal imikino 376, atsinda ibitego 228 mu marushanwa yose yakinnye
ari muri iyi kipe y’i Londre, akaba ari nawe rutahizamu w’ibihe byose
watsindiye Arsenal ibitego byinshi mu mateka, akaba akurikirwa na Ian Wright
watsindiye iyi kipe ibitego 185 mu mikino 288.
Nyuma
y’isezera rya Arsene Wenger wari umaze igihe kirekire muri iyi kipe, byavuzwe
ko Arsenal yahise yihutira kuganira na Thierry Henry wari wungirije Roberto
Martinez mu ikipe y’igihugu y’u Bubiligi kugira ngo aze gusimbura uyu mufaransa
mwenewabo wari umaze kwegura, ariko birangira atayijemo.
Thierry
Henry yagize ati ”Byari bigoye mbere y'uko Wenger asezera, ndetse anasezera
byari bigoye kuko ikipe yari mu bihe bitari byiza”.
Henry
yahise abona akazi ko gutoza ikipe ya Monaco yo mu Bufaransa ariko
ntibyamuhiriye kuko yahamaze amezi atatu gusa ahita yirukanwa nyuma yo gutsinda
imikino ine gusa mu mikino 20.
Mu
Ugushyingo 2019, Montreal Impact yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye
amahirwe Henry yo kuyibera umutoza ariko anigarurire icyubahiro yari amaze
gutakariza mu gihugu cyamwibarutse mu ikipe ya Monaco.
Kuri
ubu Henry n’ikipe ye bari kwitegura umwaka w’imikino muri MLS ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aganira
na Canal Plus, Thierry Henry yahishuye ko ahorana inzozi zo kuzatoza Arsenal
kandi ko bitazigera bimuvamo keretse apfuye.
Yagize ati ”Igihe cyose mporana inzozi zo kuzatoza Arsenal, sinirengagije ko zishobora kuba impamo cyangwa ntibikunde. Ariko, yego nzahora ntekereza gutoza Arsenal kugeza nshizemo umwuka”.
Thierry Henry yabaye umukinnyi ukomeye muri Arsenal
Henry ni we ufite agahigo ko gutsindira Arsenal ibitego byinshi
Henry yafashije Arsenal kwegukana ibikombe bitandukanye
Henry ahorana inzozi zo kuzatoza Arsenal
Kuri ubu Thierry atoza ikipe ya Impact Montreal muri MLS
TANGA IGITECYEREZO