Kigali

Skol Brewery Ltd yahembye Fedorov wegukanye Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/02/2020 15:54
0


Uruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rusanzwe ari umufatanyabikorwa w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda byumwihariko Tour du Rwanda, rwahaye igihembo umunya- Kazakhstan Federov wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020.



Muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, uruganda rwa Skol rwiyemeje kujya rwambika umwambaro umukinnyi wahize abandi kuri buri gace, mu duce umunani tuzakoreshwa uyu mwaka.

Uretse umwambaro Skol yambitse uwatsinze, yanamuhaye n’agakapo (bag) ka Skol, akagare gato ndetse n’igihembo mu mafaranga gihambwa umukinnyi wegukanye agace muri Tour du Rwanda 2020.

Kuri iki cyumweru hakinwe agace ka mbere kavaga Kigali-Rwamagana-Kigali ku ntera y’ibirometero 114,4, kegukanwe na Yevgeniy Fedorov ukomoka muri Kazakhstan ukinira ikipe ya Vino-Astana Motors aho yarushije Umunya Eritrea Mulueberhan Henok yasoje ku mwanya wa kabiri amasegonda 15.

Uretse ibihembo bihabwa abakinnyi bitwaye neza bitangwa n’uruganda rwa Skol Brewery Ltd, abakunzi b’ibinyobwa by’uru ruganda bababaje kwirebera iri rushanwa bagira amahirwe yo kurushanwa bagahabwa ibihembo bitandukanye birimo n’igare.

Umukozi ushinzwe itangazamakuru muri Skol Tuyishime Karim atangaza ko ari intego yabo kugeza ibinyobwa bya Skol ku bakunzi babyo mu gihugu hose, ariko bakishima banatsindira ibihembo bitandukanye.

Yagize ati”Ni inshingano bikaba n’intego yacu nka Skol, kugira ngo twegereze abakunzi b’ibinyobwa bya Skol mu gihugu cyose, ntibirangirire mu gusabana gusa ahubwo banatsindire ibihembo bitandukanye bibafasha mu buzima bwa buri munsi”.

Kuri uyu wa Mbere Tour du Rwanda 2020 irakomeza hakinwa agace ka Kabiri, aho abasiganwa bazahaguruka mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere ka Huye, aho bazasiganwa ku ntera ingana n’ibirometero 120,5.

Iri siganwa biteganyijwe ko rizasozwa tariki 01 Werurwe 2020, ubwo hazaba hamenyekana uwahize abandi mu duce umunani tuzakinwa.


Fedorov watwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 yahembwe na Skol








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND