RFL
Kigali

Ikipe ya SKOL na Adrien Niyonshuti (SACA) yahigiye kwegukana agace muri Tour du Rwanda 2020 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/02/2020 23:31
0


Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020, ubwo ikipe ya Skol na Adrien Niyonshuti (SACA) yerekanaga abakinnyi batanu izakoresha muri Tour du Rwanda 2020 yitabiriye bwa mbere, yahigiye kwegukana bimwe mu bihembo birimo no kwegukana tumwe mu duce tugize iri siganwa.



Nta gihe kinini gishize ikipe ya SACA ivutse, ihita inabona ibyangombwa biyemerera gukina nk’ikipe mpuzamahanga(Continental Team) ihita inemererwa kwitabira isiganwa rikomeye ku mugabane wa Afurika rya Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ikipe ya SACA yavutse ku makipe abiri yarasanzwe akora, harimo FLY Academie ya Adrien na Les Amis Sportif y’i Rwamagana.

Intego yiyi kipe ngo ni ukuzamura impano z’abana b’abanyarwanda bafite mu mukino w’amagare no kubateza imbere mu buryo bwose bashakirwa imyitozo mu bihugu byo kumugabane w’iburayi ndetse n’amarushanwa atandukanye.

Ubwo iyi kipe yamurikaga abakinnyi batanu bazarushanwa muri Tour du Rwanda 2020, nyiri iyi kipe akaba n’umutoza wayo Niyonshuti Adrien, yatangaje ko bagiye gukora amateka muri iri rushanwa aho bagomba kwegukana tumwe mu duce twiri rushanwa.

Yagize ati” Ndababwiza ukuri ko igare ritadutengushye nka Mugisha Moise na Hakizimana Seth nizeye ko ubunararibonye bafite muri Tour du Rwanda bwatuma twegukana uduce nka dutatu muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka”.

Adrien Niyonshuti yakomeje avuga ko yizeye ko igihembo cy’umuzamutsi mwiza kizataha mu ikipe ye, aho avuga ko umukinnyi witwa Shemu ashobora kwitwara neza ndetse n’umwambaro w’umukinnyi ukiri muto uzahiga abandi muri Tour du Rwanda.

Adrien yanavuze ko kandi amakipe ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa nabishaka bazasenyera umugozi umwe bakareba uburyo bakwegukana iri siganwa bwa mbere riri ku kigero cya 2.1.

Anitha Haguma ushinzwe ubucuruzi muri Skol, yatangaje ko bajya gushing iyi kipe icyo bashyize imbere cyane ari ukuzamura impano z’abana b’urwanda muri uyu mukino bakabashyira ku rwego rwiza.

Yagize ati “Twashinze iyi kipe mu kurushaho gushyigikira imikino mu Rwanda, ariko twibanda kuzamura no guteza imbere impano z’abanyarwanda bakiri bato”.

Abakinnyi ba SACA bazitabira Tour du Rwanda 2020 ni Dukuzumuremyi, Nsengiyumva Shemu, Hakuzimana Seth, Mugisha Moise na Habimana Jean Eric wegukanye irushanwa ry’ Ubutwari Cycling Tournament muri 2020.

Ni umwaka wa mbere SACA igiye gukina Tour du Rwanda, mu bakinnyi batanu bazayiserukira babiri muri bo nibo bigeze kwitabira Tour du Rwanda aribo kapiteni uzaba ubayoboye ariwe Mugisha Moise na Hakuzimana Seth.

Tour du Rwanda y’uyu mwaka, izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu azahagararira u Rwanda, ari yo Team Rwanda, Benediction Ignite na SACA (Skol and Adrien Cycling Academy).

Isiganwa ry’amagare 2020 rigiye kuba ku nshuro ya 12, rizatangira ku itariki 23 Gashyantare aho rizasozwa ku itariki ya 1 Werurwe 2020, rikazibirwa n’amakipe y’ibihugu birimo u Rwanda, Algerie, Ethiopie na Erythrée.

Inzira za Tour du Rwanda 2020:

Agace ka 1: kuwa 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Kimironko: 114,4 Km

Agace ka 2: kuwa 24 Gashyantare 2020: Kigali-Huye: 120,5 Km

Agace ka 3: Kuwa 25 Gashyantare 2020: Huye-Rusizi: 142,0 Km

Agace ka 4: Kuwa 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu: 206,3 Km

Agace ka 5: Kuwa 27 Gashyantare 2020: Rubavu-Musanze: 84,7 Km

Agace ka 6: Kuwa 28 Gashyantare 2020: Musanze-Muhanga:127,3 Km

Agace ka 7: Kuwa 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo (Intwari) - Kwa Mutwe - Kuri 40: 4,5 Km.

Agace ka 8: Kuwa1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground-Rebero: 89,3 Km


Skol na Adrien batangaje abakinnyi batanu ba SACA bazitabira Tour du Rwanda 2020


Tuyishime Karim ushinzwe itangazamakuru muri Skol niwe wari uyoboye gahunda


Abakinnyi ba SACA biteguye kwegukana bimwe mu bihembo muri Tour du Rwanda 2020


Mugisha Moise ayoboye bagenzi be bane bazitabira Tour du Rwanda 2020






Mugisha Moise, Hakuzimana Seth, Nsengiyumva Shemu, Habimana Jean Eric na Dukuzumuremyi nibo bazaserukira SACA muri Tour du Rwanda 2020


Adrien Niyonshuti utoza akaba na nyirikipe ya SACA



Anitha Haguma ushinzwe ubucuruzi muri Skol



Abayobozi ba FERWACY na ba SACA bafashe ifoto bari kumwe n'abakinnyi



Ibinyobwa by'uruganda rwa Skol Brewery Ltd byari bihabaye ngo birengere abakunzi babyo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND