Kuri uyu wa Kane tariki 20/02/2020, mu nzu y’imyidagaduro ya Kigali Arena, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri USA Masai UJIRI, yamuritse ku mugaragaro iserukiramuco ry’ibihangange bya Afurika (Giants of Africa Festival) riteganyijwe kuzaba tariki 16-22 Kanama 2020.
Umukuru
w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo
Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ikina
muri NBA, Masai UJIRI wanagize uruhare rukomeye
cyane mu ishingwa rya Giants of Africa, n’umunyamakuru Isha Sesay ndetse na
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Hon. Munyangaju Mimosa Aurore yamuritse ku
mugaragaro iri serukiramuco rizabera mu Rwanda ku wa 16-22 Kanama 2020.
Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu
ndetse n'abikorera ku giti cyabo utibagiwe n’itangazamakuru.
Iri
serukiramuco rizitabirwa n’ibihugu 11, Giants of Africa ikoreramo, harimo u
Rwanda ruzaryakira, Kenya, Uganda, Tanzania, DR Congo, Somalia, South Sudan,
Nigeria, Senegal, Mali na Cameroun.
Rizahuza
urubyiruko rwo mu bihugu 11 byo muri Afurika, aho ruzigiramo byinshi
bitandukanye birimo umuco w’umukino wa Basketball n’amasomo awushamikiyeho,
bakazanidagadura mu buryo butandukanye ndetse bakazanigiramo byinshi bijyanye n’iterambere
muri uyu mukino.
Mu ijambo rye umukuru w’igihugu Paul Kagame yahaye
ikaze buri wese mu rw’imisozi Igihumbi, anashimira Masai Ujiri ku bw’igitekerezo
cyiza yazanye cyo gufasha urubyiruko rwa Afurika kugaragaza impano mu mukino wa
Basketball binyuze muri Giants of Africa.
Yagize
ati”Mbere na mbere ndagira ngo mpe ikaze buri wese mu Rwanda, iki ni igihugu
kigendwa kandi gikunda abashyitsi kinabaha agaciro. Ndagira ngo nshimire Masai
Ujiri mubwire ngo mudutera ishema atari ku Rwanda gusa ahubwo nk’umugabane wose
wa Afurika, kuba mwarazanye igitekerezo cya Giants of Africa mukanagishyira mu
bikorwa”.
Perezida
Kagame usanzwe ari umukunzi w’akadasohoka w’umukino wa Basketball, avuga ko
yishimira kuba ari umwe mu bari muri uru rugendo rwo kuzamura ibihangange bya
Africa binyuze mu bikorwa binyuranye.
Yagize
ati “Yaba siporo, umuco, imyidagaduro n’ibindi byinshi, tubonamo inzira ifasha
urubyiruko gukura ari ibihangange bakwiye kuba byo. Si ibyo gusa kuko binigisha
urubyiruko rwa Afurika”.
“Twe
nk’abanyafurika iyo twihaye intego ubwacu tuyigeraho, birakwiye ko dukomeza
gushyira imbere intego zacu kandi tukazisohoza, ntacyatunanira”.
Masai
Ujiri wagize uruhare rukomeye cyane mu ishingwa rya Giants of Africa yashimiye
cyane Perezida Kagame kuba ari umugabo w’ibikorwa kandi avuga ko urugero rwiza
u Rwanda rugaragaza ku ruhando mpuzamahanga ruzafasha umugabane wa Afurika
kugira aho uva naho ugera mu iterambere.
Yagize
ati”Perezida Kagame ndamukunda cyane. Ni umugabo w’ibikorwa. Iyo akubwiye ngo
ndakora iki, aragikora, reba nka Kigali Arena yubatswe mu gihe gito. Ntekereza
ko urugero rwiza u Rwanda ruri gutanga ku ruhando mpuzamahanga umugabane wa
Afurika warugenderaho ukagera kure mu iterambere”.
Ujiri
yavuze ko abanyafurika bahorana intsinzi kandi bashoboye.
Yagize
ati”Abanyafurika duhorana intsinzi kandi turashoboye, nitegereza ingero
zitandukanye z’abakinnyi bakina muri NBA bakomoka muri Afurika, ngasanga
dushoboye kandi duhorana intsinzi, birakwiye ko duha icyizere abana bacu bakiri
bato bakazamuka bakunda umukino wa Basketball bakazahesha ikuzo uyu mugabane”.
Iri
serukiramuco rizamara icyumweru ribera mu Rwanda rizitabirwa n’ibihugu 11,
rikazatangira Tariki 16, rirangire tariki 22 Kanama 2020.
Perezida Kagame ari kumwe na Masai Ujiri na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa
Perezida Kagame yavuze ko amahirwe urubyiruko rwa Afurika rubona rukwiye kuyabyaza umusaruro
Perezida Kagame aganira na Masai Ujiri
Masai Ujiri washinze Giants Of Africa akaba na Perezida w'ikipe ya Toronto Raptors muri NBA
Bamporiki Edouard ari mu bayobozi bari bitabiriye uyu muhango
Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Basketball yari ahabaye
TANGA IGITECYEREZO