RFL
Kigali

Byiza Renus na Munyaneza ‘Mbappé’ mu bakinnyi 5 ba Benediction izakina Tour du Rwanda 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/02/2020 12:43
0


Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé wegukanye Tour du Senegal umwaka ushize, na Uhiriwe Byiza Renus uheruka kwitabira Latropicale Amissa Bongo bari mu bakinnyi batanu bazahagararira Benediction Ignite Team y’i Rubavu muri Tour du Rwanda 2020 izatangira ku Cyumweru tariki ya 23/02/2020.



Umutoza wa Benediction Ignite Team, Sempoma Félix yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi batanu  azakoresha muri Tour du Rwanda 2020, barimo Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé watwaye Tour du Sénégal 2019 ndetse na Uhiriwe Byiza Renus wigaragaje mu mwaka wa 2019, aho yanegukanye agace ka Rwanda Cycling Cup, anitabira Latropical Amissa Bongo.

Munyaneza Didier  w’imyaka 21, yari kandi mu bakinnyi 15 batoranyijwemo umukinnyi w’umwaka wa 2019 muri Afurika, ni nyuma yo kuba uwa kane muri Grand Prix Chantal Biya, akaba anaheruka kuba uwa munani muri La Tropicale Amissa Bongo.

Benediction Ignite Team izaba igizwe na Nzafashwanayo Jean Claude watwaye Tour de la RDC mu mwaka ushize, Manizabayo Eric ‘Karadiyo’, Byukusenge Patrick na Uhiriwe Byiza Renus uheruka kuba uwa 16 muri La Tropicale Amissa Bongo 2020 ndetse na Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe.

Ubwo Benediction yakinaga Tour du Rwana ku nshuro ya mbere mu mwaka ushize, yabaye iya gatandatu mu makipe yakinnye iri siganwa. Kuri ubu igiye gukina iri siganwa ku nshuro ya Kabiri.

Tour du Rwanda 2020 izaba ikinwa ku nshuro ya kabiri nyuma yo gushyirwa ku kigero cya 2.1 izanyura mu mijyi itandukanye, aho agace karekare ari aka kane kazava Rusizi kerekeza I Rubavu ku ntera ya kilometero 206,3.

Tour du Rwanda y’uyu mwaka, izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu azahagararira u Rwanda, ari yo Team Rwanda, Benediction Ignite na SACA (Skol and Adrien Cycling Academy).

Isiganwa ry’amagare 2020 rigiye kuba ku nshuro ya 12, rizatangira ku itariki 23 Gashyantare aho rizasozwa ku itariki ya 1 Werurwe 2020, rikazibirwa n’amakipe y’ibihugu birimo u Rwanda, Algerie, Ethiopie na Erythrée.

Inzira za Tour du Rwanda 2020:

Agace ka 1: kuwa 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Kimironko: 114,4 Km

Agace ka 2: kuwa 24 Gashyantare 2020: Kigali-Huye: 120,5 Km

Agace ka 3: Kuwa 25 Gashyantare 2020: Huye-Rusizi: 142,0 Km

Agace ka 4: Kuwa 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu: 206,3 Km

Agace ka 5: Kuwa 27 Gashyantare 2020: Rubavu-Musanze: 84,7 Km

Agace ka 6: Kuwa 28 Gashyantare 2020: Musanze-Muhanga:127,3 Km

Agace ka 7: Kuwa 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo (Intwari) - Kwa Mutwe - Kuri 40: 4,5 Km.

Agace ka 8: Kuwa1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground-Rebero: 89,3 Km


Munyaneza Didier Mbappe azaba ayoboye bagenzi be ba Benediction muri Tour du Rwanda 2020


Uhiriwe Byiza Renus witwaye neza mu mwaka wa 2019 azaba ari kumwe na Benediction muri Tour du Rwanda 2020


Abakinnyi 5 bazaserukira Benediction Ignite Team muri Tour du Rwanda 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND