Kigali

Kwakira umukino wa nyuma wa CAF Champions League n’ibindi mu byo Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa CAF

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/02/2020 10:35
0


Mu ruzinduko umuyobozi mukuru w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, Ahmad Ahmad, arimo mu Rwanda ari kumwe na Samuel Eto’o bahuye na Perezida Kagame baganira kuri byinshi bireba umupira wa Afurika ariko by’umwihariko baganira kuba u Rwanda rwahabwa kwakira umukino wa nyuma wa CAF Champions league.



Umukuru w’Igihugu aherekejwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yahuriye n’aba bayobozi mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare i Gabiro ahari kubera Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu kuva ku wa 16 Gashyantare 2020.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Ahmad Ahmad n’umujyanama we wihariye Samuel Eto’o ndetse na  Visi Perezida wa CAF, Constant Omari bageze mu Rwanda ku wa 15 Gashyantare 2020 baje kubonana na Nyakubahwa perezida w’u Rwanda Paul Kagame ngo baganire kuhazaza h’umupira w’amaguru wa Afurika.

Ikinyamakuru Afriquesports cyanditse ko aba bayobozi bari mu Rwanda gushaka igisubizo ku hazaza h’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, CAF Champions League.

Samuel Eto’o uri mu Rwanda afitanye umubano wihariye narwo ndetse ari mu bagize uruhare mu gusunika amasezerano rwasinyanye na PSG yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo, muri gahunda ya Visit Rwanda.

Benshi bemeza  ko uyu munya-Cameroon ashobora no kuba umuyoboro woroshya icyifuzo cyo guha u Rwanda kwakira umukino nyuma wa CAF Champions League.

Stade Amahoro yakira ibihumbi 25 niyo ihabwa amahirwe yo kuba yakwakira uyu mukino, dore ko iri no muri gahunda ya Leta yo kuba yayagura ikongera imyanya, ikanubakwa mu buryo bugezweho.

Muri Nyakanga 2019 nibwo CAF yemeje impinduka mu buryo imikino ya nyuma ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup yakinwagamo aho guhera muri uyu mwaka, umukino wa nyuma uzaba umwe aho kuba ibiri ndetse ukajyanwa ku kibuga cyihariye, kitabogamiye ku ruhande na rumwe.

Kugeza ubu iri rushanwa rigeze muri ¼, Ku wa 28 Gashyantare 2020 nibwo hazakinwa imikino ibanza muri ¼ mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 29 Gicurasi 2020, ari naho hazamenyekana ikipe yambuye igikombe Esperance de Tunis cyangwa niba ishobora kucyisubiza.


Perezida Kagame ari kumwe na Perezida wa FERWAFA yahuye n'abayobozi ba CAF bari kumwe na Eto'o


Perezida Kagame yakiriye Perezida wa CAF Ahmad na Visi Perezida Omari







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND