Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yahamije ko yahuye na Nyakubahwa Perezida Kagame, bakaganira birambuye ku iterambere rya Siporo ariko by’umwihariko ku musaruro w’ikipe y’igihugu Amavubi abereye umutoza, aramushimira byimazeyo ku nama n’impanuro nziza yamuhaye.
Mu
minsi yashize byagiye bihwihwiswa ko
Mashami Vincent yagiye guhura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame
atari wenyine kuko ngo yari yajyanye na Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa
Munyangaju, gusa nta makuru nyayo yari yigeze atangazwa kuko nyir'ubwite ntacyo
yari yaratangaje.
Kuri
uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2020 ubwo yasinyaga amasezerano y’umwaka
umwe azatoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, imbere y’itangazamakuru Mashami
Vincent yabajijwe niba koko ibivugwa ari
impamo aha bakaba bamubazaga iby'uko yahuye na Perezida Kagame bakaganira.
Mashami
Vincent yemeye ko yahuye na nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul
Kagame kandi avuga ko ibiganiro byagenze neza ndetse anamushimira ku mwanya
w’agaciro yamuhaye akamugira inama ndetse akanamuha n’impanuro nziza. Yagize ati:
Ni byo koko nabonanye n’umukuru w’igihugu. Ni ishema, ni iby’agaciro kandi ndamushimira byimazeyo ko yaduhaye umwanya wo kubonana kandi ibyo twavuganye byose si ngombwa kubigarukaho, gusa ubutumwa nyamukuru ni uko twabonanye kandi twagiranye ibiganiro byiza ku bintu byubaka.
N'ubwo
Mashami Vincent ateruye ngo avuge ibikubiye mu biganiro yagiranye na Perezida
Kagame, ngo ikibanzweho muri ibyo biganiro kwari ukugaragaza igitera umusaruro
mubi by'umwihariko mu ikipe y’igihugu, ndetse n’icyakorwa kugira ngo ikipe y’igihugu
itange umururo mwiza, abanyarwanda bongere bishime nk'uko byagenze mu 2004.
Nyuma
y’ibyo biganiro Mashami yijeje umusaruro
mwiza Nyakubahwa Perezida Kagame, amubwira ko nta nzitizi n’imwe ikwiye kubaho
kugira ngo ikipe y’igihugu yitware neza.
Impinduka
zatangiye kwigaragaza muri Staff y’ikipe y’igihugu aho hari gukorwa ibishoboka
byose kugira ngo isezerano Mashami yahaye Intore izirusha intambwe azarisohoze,
muri izo mpinduka harimo n’imyanya mishya yongewemo mu ikipe y’igihugu.
Nyuma
yo gusinya amasezerano y’umwaka nk’umutoza w’Amavubi Stars, Mashami Vincent
aratangira gutegura ikipe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, tariki
19 Gashyantare berekeze muri Cameroun
gukina umukino wa gicuti, aho bazahita bagaruka i Kigali kwitegura undi mukino
wa gicuti bazakina na Congo Brazaville.
Mashami yashimiye Perezida Kagame ku nama n'impanuro nziza yamuhaye
Mashami yahawe umwaka umwe w'amasezerano atoza Amavubi
Muri Mata Mashami azaba ayoboye Amavubi muri Cameroon muri CHAN 2020
Amavubi aratangira umwiherero tariki 17 Gashyantare 2020
TANGA IGITECYEREZO