RFL
Kigali

Ronaldo Luis Nazario yatangaje umukinnyi akunda hagati ya Messi na Cristiano - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/02/2020 14:38
1


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Brazil wamamaye cyane muri Real Madrid Luis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo, yatangaje ko akunda cyane rutahizamu wa FC BarceloneLionel Messi, kurusha mugenzi we bahora bahanganye Cristiano Ronaldo.



Uyu mugabo wakoze amateka akomeye muri ruhago y’Isimu makipe nka Inter Milan,Ajax,Real Madrid,FC Barcelona,yavuze ko Messi ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi ndetse ariwe akunda kureba akina kurusha abandi bose, barimo na Cristiano Ronaldo bahora bamugereranya nawe.

Yagize ati “Messi niwe nkunda cyane. Ni uwa mbere. Bizatwara imyaka 20 cyangwa 30 kugira ngo tubone undi umeze nkawe, wazabasha gukora nk’ibyo akora.”

Uretse kuba uyu mugabo w’umunyabigwi akunda Messi, yavuze ko akunda kureba abandi bakinnyi barimo mwene wabo Neymar do Santos na Klyan Mbappe bakina muri PSG yo mu bufaransa ndetse n’umunya-Misiri Mohamed Salah ukinira Liverpool.

Yagize ati “Nkunda kureba abandi bakinnyi batandukanye barimo Salah, Hazard, Neymar na Mbappe.”

Luis Nazario de Lima yavuze ko atumva impamvu bamwe bamugereranya na Cristiano kandi batarakinnye mu gihe kimwe, yavuze ko buri wese yakoze ibye mu gihe cye kandi aria bantu babiri batandukanye bakoze n’ibikorwa bitandukanye, yumva nta mpamvu yo kumugereranya n’uyu mugabo ukomoka muri Portugal.

Uyu munya – Brazil ufite agahigo ko kwegukana akavagari k’ibihembo byinshi ku Isi nk’umukinnyi, yegukanye igihembo gitangwa na FIFA cya Ballon d’Or inshuro ebyiri, anegukana ibikombe by’Isi bibiri ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Brazil.

Kuri ubu Luis Nazario Ronaldo ni nyiri ikipe ya Real Valladolid yo mu gihugu cya Espagne, aho ayifitemo imigabane ingana na 51%.


Ronaldo Luis Nazario yatangaje ko akunda Messi cyane


Ronaldo Luis Nazario yemeza ko nta mukinnyi ku Isi wagereranya na Messi


Ronaldo yabaye umukinnyi ukomeye cyane mu gihugu cya Brazil








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amigo4 years ago
    Kuki x we yanze ko bamugereranya nundi muntu yarangiza akavugako Akagarereranya messi bo bandi ? Buri wese mba mbona afite icyo yihariye! Nareke kuba selfish arebe muri rusange .





Inyarwanda BACKGROUND