RFL
Kigali

Umukozi muri Restaurant yavuze uko Harvey Weinstein yamusambanyije amubwira ko ari ibisanzwe muri filime

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:31/01/2020 12:16
0


Mu mpera ya 1990 n’intangiriro ya 2000 uwavugaga Hollywood mu y’andi magambo yabaga avuze Harvey Weinstein wabayeho atunganya anayobora filime nyinshi zirakundwa ziranagurishwa ku isoko harimo nka ‘Sex, lies and Videotape’, ‘Shakespeare in Love’ n’izindi.



Mu 2017 iby'uyu mugabo byagiye ku karubanda amabanga menshi ashyirwa hanze hamenyekana iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreraga abagore n'abakobwa harimo ku basambanya ngo bahabwe imyanya muri filime ze gusa byategereje Gicurasi 2018 ngo Harvey Weinstein atabwe muri yombi.

Muri uyu mwaka urubanza rwe rurasubukurwa kandi ibimenyetso bigaragaza ko rutegerejwe n’abatari bacye.  Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Mutarama 2020 urukiko rwumvise ubuhamya bw'umutangabuhamya witwa Dawn Dunning wasambanyijwe mu 2015.    

Dawn Dunning yageze imbere y'urukiko asa nk’unaniwe abanza kubazwa niba azi Harvey Weisten ati"N’uriya wambaye ishati y'ubururu"

Yatangiye avuga uko yahuye akamenyana n'uyu mugabo ati" Yaje ku kazi aho nakoraga imirimo yo gutanga amafunguro. Hari mu masaha akuze y’ijoro, sinari muzi, umukoresha wanjye yarambwiye ati uyu ni Harvey umwiteho neza." 

Dunning akomeza avuga ko yishimiye guhereza amafunguro Weinstein anahita amubwira ko afite inzozi zo kuzaba umukinnyikazi wa filimieukomeye, Weinstein amusezeranya ubufasha.

Dunning yavuze ko yamuhaye nimero ya telefoni atiyumvisha ko azamuhamagara. Hashize iminsi itatu ushinzwe imigendekere y’akazi mu kigo cyayoborwaga na Harvey yaramuhamagaye amutegurira gahunda yo guhura n'umuyobozi mukuru ariwe Harvey Weinstein. 

Ibyabaye byose kuri madamu Dunning Dawn byatangiye umunsi wa mbere ahura na Harvey ati" Ntiyitaye cyane ku bushobozi bwanjye bwo gukina filime ahubwo yasubiragamo kenshi ko nsa neza ko mfite umubiri mwiza".

Uyu mugore avuga ko ibi yabyumvaga nk’ibisanzwe ko ari n'amagambo abakobwa bakora mu nzu zitanga amafunguro babwirwa kenshi na benshi. 

Ati "Tutaramarana n'isaha twicaranye yatangiye kunkorakora, akajya azamura ikanzu nari nambaye ubona ko ashaka gukora kumyanya yange y'ibanga kugeza aho ankoreshe imibonano y’ibitsina ku ngufu.”

Imbere y’urukiko uyu mugore yahise afatwa n'ikiniga kinshi bamuha agatambaro ngo yihanagure amarira yaratangiye gushoka ku matama arakomeza ati "Harvey yabonye nsa nk’utiteguye umurongo yari arimo. Mu ijwi riremereye ambwira ko ntacyo nzageraho ko uruganda rwa filime rukora gutyo" 

Uyu mugore avuga ko yakomeje kujya ahura na Harvey mu bihe bitandukanye muri hoteli zitandukanye ari nako akomeza guhohoterwa.

Ngo hari n’igihe yamubwiye ko agomba kwemera akaryamana nawe n'abandi bagabo babiri bari kumwe nawe (icyo bita Threesome) gusa ngo Dawn Dunning ibi byo yarabirokotse ntibyabaye.

Urukiko rwa New York rurakomeza kumva abatangabuhamya bagera kuri 80 bashinja Harvey  kubahohotera bibumbiye mu cyo bise #Metoo. 

Harvyey aracyakurikiranywe ku byaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu n'ibindi byaha bisanzwe - birimo ibyo ashinjwa n'umukinnyi wa cinema umugore Ashley Judd, Madona, umunyakenyakazi Lupita Nyong’o n’abandi.

Umuhanzikazi Madona aherutse gutangaza ko Weinstein yamusambanyije atabishaka

Dawn wavuze uko yasambanyijwe n'umushoramari ukomeye muri Cinema Harvey Weinstein





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND