LeBron James yanditse amateka mashya yinjira mu bitabo bishya bya NBA, nyuma yo gukuraho agahigo ka Kobe Bryant aba umukinnyi wa 3 umaze gutsinda amanota menshi mu mateka ya shampiyona ya NBA mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Philadelphia 76ers amanota 108 kuri 91.
Mu
mukino wabaye mu rucyerera rwo kuri iki cyumweru James w’imyaka 35 yatsinze
amanota 29 bituma yuzuza amanota 33655 mu mwuga we amazemo imyaka 17 akina
muri NBA, ahita arusha Kobe
Bryant amanota 12.
LeBron
James yatangaje ko yishimiye kuba akuyeho agahigo ka Kobe Bryant, umwe mu bakinnyi
bakoze amateka mu mukino wa Basketball ku Isi, anafataho nk’icyitegererezo.
Abinyujije
ku rukuta rwe rwa twitter Bryant yanditse ko ashimira James kuba yageze ku gahigo ke aho
yagize ati “Komeza uteze imbere umukino. Ndakubaha cyane muvandimwe.”
LeBron
James ari gukina umwaka wa 17 we muri NBA. Ni we mukinnyi mu bagikana uri mu 10
ba mbere bamaze gutsinda amanota menshi mu mateka y’iri rushanwa, akaba n'umwe
mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri iyi shampiyona ya Basketball
ikurikirwa na benshi ku Isi.
Kareem
Abdul Jabbar nawe wakiniye Lakers ni we ukiri imbere mu batsinze amanota menshi
muri NBA kuko yatsinze 38387. Karl Malone ari ku mwanya wa kabiri n’amanota
36928, LeBron James akaza ku mwanya wa Gatatu aho amaze gutsinda amanota 33655.
Dore
abakinnyi Batanu ba mbere bamaze gutsinda amanota menshi muri NBA
1.
Kareem Abdul-Jabbar - 38387
2.
Karl Malone - 36928
3.
LeBron James - 33655
4.
Kobe Bryant - 33643
5.
Michael Jordan - 32292
James yageze ku mwanya wa Gatatu mu bamaze gutsinda amanota menshi muri NBA
James yahigitse Kobe Brayant amusigaho amanota 12
TANGA IGITECYEREZO