Irushanwa rikomeye ku Isi mu mukino wa Tennis rya Australian Open 2020, riri kugaragaramo gutungurana gukomeye cyane, nyuma yaho Naomi Osaka wari ufite igikombe giheruka yasezerewe n’umwangavu w’imyaka 15 ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu gihe Selena Williams usanzwe umenyerewe muri uyu mukino yasezerewe rugikubita.
Coco
Gauff akomeje kwandika amateka mu mukino wa Tennis ku isi nyuma yo gusezerera Venus
Williams mu minsi ishize mu cyiciro cyabanjirije icyo bari gukina, byatunguye
benshi ariko uyu mwangavu ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika akomeza
kugaragaza inyota yo kugera kure hashoboka muri uyu mukino.
Kuri
uyu wa Gatanu Gauff yongeye kwisasira icyamamare muri Tennis y’abagore ku Isi
Naomi Osaka, wari ufite Australian Open y’umwaka ushize nyuma yo kumutsinda
bimworoheye seti ebyiri ku busa.
Byasabye
iminota 67 gusa ku kibuga the Rod Laver Arena, kugira ngo Coco Gauff asezerere Naomi Osaka nimero ya 4 ku Isi muri Tennis amutsinze amaseti abiri ku busa, yamutsinze seti ya mbere 6-3, yongera
amutsinda n’iyakabiri 6-4, ahita anamusezerera mu irushanwa.
Nyuma
yo gusezerera Naomi Osaka, Gauff yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo
kugera muri ¼ bwa mbetre mu mateka, avuga ko azakomeza guhatana kugeza ku
munota wa nyuma.
Yagize
ati’Ntabwo nzi aho ibi biri guturuka, mu byukuri ntabwo mu buzima bwanjye
nabiteganyaga. Mu myaka ibiri ishize nasezerewe rugikubita mu cyiciro cy’abakiri
bato, ari uyu munsi reba aho ndi. Njye ubwanjye naravuze nti sinzacika integer na
rimwe nzakomeza guhatana kugeza ku munota wa nyuma, ntabwo umuntu amenya ibiba
bimutegereje imbere”.
Mu
mikino ya ¼, Coco Gauff azakina hagati y’umushinwakazi Zhang Shaui cyangwa
Umunyamerikakazi mugenzi we Sofia Kenin.
Mu
ntangiriro za 2019 ubwo yatangiraga gukina mu babigize umwuga Gauff Coco yari
numero ya 686 ku isi, uyu mukobwa ubu ageze ku mwanya wa 67 ku isi.
Mu
wundi mukino bitunguranye icyamamare mu mukino wa Tennis ku Isi selena Williams
ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yasezerewe n’umushinwakazi nomero
nimero ya 27 ku isi muri tennis Wang Qiang muri 1/8.
Wang
Qiang nimero ya mbere mu mukino wa Tennis ku mugabane wa Asia yasezereye Selena
Williams nimero ya 8 ku isi muri Tennis amutsinze amaseti abiri kuri imwe. Yamutsinze
seti ya mbere 6-4, Williams atsinda seti ya kabiri 7-6, mu gihe Qiang yatsinze
seti ya Gatatu 7-5, umukino urangira Qiang atsinze Williams seti 2-1, ahita
anamusezerera mu irushanwa.
wari umukino ukomeye hagati ya Naomi Osaka na Coco Gauff
Gauff yasezereye Naomi ufite Australian Open y'umwaka ushize
Ni umukino wagoye cyane Naomi Osaka
Naomi yababajwe no gusezererwa n'umwana w'imyaka 15
Selena williams nawe yasezerewe na Qiang
TANGA IGITECYEREZO