Kigali

Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/01/2020 14:25
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama ku cyicaro ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) giherereye i Cairo mu Misiri, hateganyijwe tombola y’uburyo amakipe y’ibihugu azaba agabanyije mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022, giteganyijwe kubera muri Qatar.



Tombola izakorwa hagendewe ku myanya amakipe yasorejeho uyu mwaka wa 2019, ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, aho uruheruka rwasohotse 19 Ukuboza 2019.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), mu minsi ishize yasohoye uburyo amakipe agabanyije mu dukangara muri tombola y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera  mu mijyi itandukanye igize igihugu cya Qatar muri 2022.

U Rwanda rwasoje umwaka ruri ku mwanya wa 131, rwashyizwe mu gakangara ka kane nk’uko bigaragara mu buryo iyi tombora izakorwamo, bwashyizwe hanze na FIFA.  Muri iyi tombola y’amatsinda, ibihugu bizagabanywa mu matsinda 10, aho rimwe rizaba rigizwe n’ibihugu bine, bizatangira gukina muri Werurwe 2020.

Ibihugu 10 bya mbere muri ayo matsinda bizahura hagati yabyo na bwo hagendewe ku buryo bihagaze ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA , ubwo bizaba ari bitanu bihagaze neza mu gakangara ka byo ndetse na bitanu biri hasi mu kandi, ubundi byishakemo bitanu bibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma yo gukina umukino ubanza n’uwo kwishyura.

Bibayeho amakipe yombi akanganya ibintu byose nyuma y’imikino yombi, hashyirwaho umukino wa gatatu wabera ku kibuga cyihariye.

Uko ibihugu bigabanyijwe mu dukangara:

Agakangara ka mbere: Sénégal, Tunisie, Nigeria. Algérie, Maroc, Ghana, Misiri, Cameroun, Mali na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Agakangara ka kabiri: Burkina Faso, Afurika y’Epfo, Guinée, Uganda, Cap Vert, Gabon, Bénin, Zambie, Congo na Côte d’ivoire.

Agakangara ka gatatu: Madagascar, Mauritanie, Libye, Mozambique, Kenya, Centrafrique, Zimbabwe, Niger, Namibie na Guinée Bissau.

Agakangara ka kane: Malawi, Angola, Togo, Sudani, u Rwanda, Tanzanie, Guinée Équatoriale, Ethiopie, Liberia na Djibouti.


Amavubi vuba aha aratangira urugamba rwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022


Amavubi afite intego yo kugera kure muri iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi 2022


Amakipe y'Ibihugu 40 azatomborana kuri uyu wa Kabiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND