RFL
Kigali

Bad Rama yavuze uko Jay Polly yishe amasezerano agifungurwa, yifata ku byo gusinyisha Queen Cha atabajije Safi Madiba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/01/2020 11:02
1


Umushoramari Mupenda Ramadhan [Bad Rama], yavuganye umujinya ahuza n’ibimenyetso by’umubiri agaruka ku isezera ry’umuhanzi Safi Madiba ndetse n’umuraperi Tuyishime Joshua muri ‘Label’ ya The Mane ireberera inyungu z’abahanzi imaze imyaka ibiri.



Bad Rama wagarutse i Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2020 nyuma y’igihe abarizwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye itangazamakuru ko nta gikuba cyasitse muri ‘Label’ ya The Mane ahubwo ko bari ‘ahagaragara’ ari nayo mpamvu icyibaye cyose kivugwa.

Yavuze ko yabonye mu bitangazamakuru inkuru zicicikana zivuga ko ‘Label’ ya The Mane iri mu marembera ariko ngo siko biri ahubwo ngo ni abashatse kudakomezanya nayo urugendo yarabizeye ikabatwerera nk’utwerera umuvandimwe.

Ku wa 31 Ukuboza 2019 nibwo umuraperi Jay Polly yatangaje ko yasezeye muri ‘Label’ ya The Mane bitewe n’uko imikoranire itubahirijwe nk’uko byari bikubiye mu masezerano bagiranye akimara gufungurwa.

Ati “Ku bafana banjye n’itangazamakuru, nk’uko turimo dutangira umwaka wa 2020, ndashaka kubamenyesha ko nasoje amasezerano y’imikoranire na The Mane Music Label bitewe n’imikorere itarubahirijwe, nkaba ntaranyuzwe n’ibyakozwe muri ayo masezerano. Guhera uyu mwanya, umuziki wanjye n’ibindi bikorwa bitandukanye ntabwo bikiri mu biganza Bya The Mane. Mbifurije umwaka mushya muhire wa 2020.”

Bad Rama yavuze ameze nk’uwibuka byinshi yakoreye Jay Polly mbere na nyuma y’uko afungurwa. Yavuze ko we n’abandi bashyize umuhate mu gufunguza uyu muraperi ariko ngo ageze hanze yaberetse uwo ari we yica amasezerano atarama n’amasaha 24 asohotse.

Yavuze ko yaraye amajoro agira ngo Jay Polly asohoke muri gereza akomeze urugendo rw’umuziki we nta nkomyi, ariko ngo yamuteye umugongo mbere y’uko umwaka wa 2019 urangira.

Bad Rama avuga ko Jay Polly ari we wamwinginze kugira ngo amushyire mu bahanzi babarizwa muri The Mane ndetse ngo hari byinshi yamusezeranyije nageramo.

Avuga ko umunsi wa mbere Jay Polly asohoka wamuhaye ishusho y’uko atahindutse ariko kandi ngo yakomeje kumuguyaguya nk’umuvandimwe.

Yagize ati “Nka Jay Polly muvuga yishe amasezerano bwa mbere ava muri gereza. Mwebwe muzi amafaranga namutakajeho. Umuhungu namurariye ijoro…twamaze ukwezi twigisha, yaransabye ampa amasezerano menshi.”

Yungamo ati “Umuntu umunsi wa mbere arasinze, ibyo yakoze mwarabibonye. Ni gato mu binyuzemo kuko bafite impamvu zabo nanjye mfite impamvu zanjye. Nshobora kugenda gacye gacye mu masezerano kubera ko mbona wowe nta n’icyo ufite.”

Jay Polly yasezeye yari amaze umwaka akorana The Mane

Bad Rama akomeza avuga ko mu gihe cy’amezi atanu Jay Polly yamaze muri gereza, abo muri The Mane n’abandi bamwegereye bamuha urukundo ariko afunguwe yagaragaje ko atahindutse. Ati “Kuri we gusinda ni umuco.’

Umuhanzi Safi Madiba asezera yavuze ko ‘Label’ ya The Mane yishe amasezerano bari bafitanye ku cyigero cya 80%. Yabwiye Radio Rwanda, ko mu masezerano yari afitanye na The Mane harimo ko umuhanzi mushya yinjizwamo yabimenyeshejwe ariko ngo ntibyakozwe.

Yagize ati “Mu masezerano, harimo ko nta muhanzi mushya ugomba kwinjizwa muri Label ntabimenyeshejwe. Ariko abinjiyemo bose, sinzi uko baje. Ibi kandi nabishyize mu masezerano kuko nshaka kurengera izina ryanjye. Ibi ntibyubahirijwe”.

Bad Rama yirinze kugira byinshi avuga kuri iki kibazo ahubwo agira ati “Iyaba yagiraga amahirwe akabona abantu bamwicira amasezerano nka The Mane yazatera imbere”.

Kubijyanye n’uko Queen Cha yinjiye muri iyi ‘Label’ Safi Madiba atabizi, Bad Rama yasubije ko byinshi azabivugira mu kiganiro n’itangazamukuru.

Yavuze ko kuba Safi Madiba yarandikishije indirimbo ze mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yabikoze mu rwego rwo kwirengera.

Ati “Nabonye ngo yagiye muri RDB arandikisha, ibyo ntakibazo. Umuntu uko atekereje, uko ashaka kwirengera. Buri muntu wese wirengera, yanabeshya, yanahimba, yanakwica.”

Yavuze ko zimwe mu ndirimbo za Safi Madiba yanze kuzikura kuri shene ya Youtube ya The Mane kugira ngo  zidasibwa.

Ngo yakoranye na Jay Polly ndetse na Safi Madiba atari uko bafite ikintu kidasanzwe ahubwo ngo yabafataga nk’abavandimwe ku buryo n’amasezerano yashobora kongerwa.

Yavuze ko amafaranga yagiye akoresha mu buryo bwo kubakorera amashusho y’indirimbo n’ibindi yari no kuyakoresha atwerera inshuti ze mu bukwe ariko ngo yarabiringiye.

Jay Polly yafunguwe ku bunani bwa 2019 yakirwa na The Mane mu gitaramo yateguriwe asindira mu ruhame-Bad Rama avuga ko kuri uwo munsi yihise yica amasezerano

Bad Rama yifashe ku kuba yarasinyishije Queen Cha muri The Mane atagishije inama Safi Madiba

KANDA HANO UREBE JAY POLLY AFUNGURWA AKAKIRWA NA THE MANE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugz4 years ago
    Ariko Ramazani we iyuvuga ngo jaypolly arasinda, uba wabanje gutekereza kuzo wowe unywa?? Ninde musinzi ukurenze? Safi wamufashe ngo mukorane kubwimpuhwe se? Cga ahubwo wagirango wubake izina nyuma yuko umaze kubona umukecuru upfubura akagukura kumihanda? Ntimukigire ariko ibitangaza. Ahubwo se ikindi, inda numvise Marina yagiye akuramo ngo zawe zo nazo muzazivugaho muri iyonama ra? Naho se ubusinzi bubarizwa muriyonzu yanyu? Nabyo muzabivugaho? Yewe narumiwe koko! Ceceka aho vana amatiku aho.





Inyarwanda BACKGROUND