RFL
Kigali

2019: Abantu 2 597 bafashwe bwatwaye imodoka basinze, impanuka zigabanukaho 17%-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/01/2020 8:50
0


Polisi y’u Rwanda yatangaje ko muri rusange mu mwaka wa 2019 impanuka zo mu muhanda zagabanyutse ku kigero cya 17% naho abantu 2 597 bafatwa batwaye imodoka banyweye ibisindisha.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2020 Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyarebeye hamwe ishusho rusange y'umutekano mu 2019, gahunda n'ingamba ziri imbere muri uyu mwaka wa 2020.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji, yavuze ko muri rusange ubu umutekano wo mu muhanda uhagaze neza ariko ko n’ubwo bimeze gutya mu mwaka wa 2019 habaye impanuka 4 661.

Avuga ko mu mwaka wa 2018 habaye impanuka 5 661 byatumye ku ijanisha impanuka zigabanuka ku kigero cya 17% mu gihe cy’imyaka ibiri.

CP Mujiji avuga ko Polisi y’u Rwanda ndetse n’ishami rishinzwe umutekano bafashe ingamba zitandukanye zatumye impanuka zigabanuka kuri iki kigero

Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ y’ibyumweru 52 yatangijwe ku wa 19 Gicurasi 2019, yavuze ko itanga icyizere cy’uko 2020 izarangira ‘hari ubuzima bw’abantu burengewe’ bitewe n’ukuntu bahojejeho ijisho kuri ubu bukangurambaga.

Muri Mutarama –Kanama 2019 impanuka zariyongere bituma Polisi y’u Rwanda ishaka uko izikumira.

CP Mujiji avuga ko icyo gihe bakajije gufata abatwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha, bareba y’uko utugabanyamuvuduko dukora ndetse banagenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Yagize ati “...Twahise tubona umusaruro. Bivuze ngo impamvu impanuka zari zitangiye kuzamuka kugera mu kwa munani ni ibyo bintu bitatu byari byabiteye kandi aho dushyiriyemo imbaraga zaragabanutse.”

Yavuze ko uruhare rw’abaturage, itangazamakuru n’abandi byanafashije mu gutuma impanuka zigabanuka mu 2019.

Impanuka zibasira abanyamaguru, abamotari ndetse n’abatwara amagare.

Mu 2020 abavuzwe harugu bagiye kwigishwa uburyo bwo kugendera mu muhanda kugira ngo Polisi ibakize irokore ubuzima bwabo.

Mu Ukuboza 2019 habaye ibyiza byinshi bihuzwa n’ikirere cyari kimeze nabi ndetse n’imihanda imeze nabi, bituma impanuka ziyongera.

Polisi izakomeza gahunda yo guhugura no kwigisha kugira ngo impanuka zikumirwe.

Impanuka zihitana ubuzima bw'abantu zaterwaga no gutwara wanyoye ibisindisha n'umuvuduko ukabije zagabanyutseho 42%.

Abantu bafashwe barengeje umuvuduko ni 12 755. Abantu bandikiwe/bafashwe kubera ko batajyanye ikinyabiziga muri kontorore tekiniki ni 3 042.

Muri uyu mwaka kandi Polisi yakoresheje ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga inshuro 4 12 ndetse hatanzwe perimi 137, 811.

Hakozwe isuzumwa ry’ubuziranenge ku binyabiziga 186, 636. Ibinyabiziga bikorerwa iri suzuma ni ibikora kabiri mu mwaka (ni ukuvuga ibinyabiziga bikoreshwa mu bucuruzi) ndetse n'ibikora rimwe mu mwaka (ibinyabiziga bidakoreshwa mu bucuruzi).

Abateshutse ku mategeko abagenga mu muhanda bagacibwa amande ni Abantu 309, 970.

CP Rafiki Mujiji, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda

">KANDA HANO: POLISI YAGARAGAJE ISURA Y'UMUTEKANO WA 2019, GAHUNDA N'INGAMBA MU 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND