RFL
Kigali

Musanze FC yabonye ubuyobozi bushya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/12/2019 15:28
0


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukuboza 2019, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Musanze habereye inama y’inteko rusange y’ikipe ya Musanze FC, yari igamije kwitorera ubuyobozi bushya, nyuma yuko komite yayoboraga iyi kipe yeguye mu minsi micye ishize.



Amatora yatangiye saa tatu n’igice, aho abanyamuryango bitangiye abakandida bifuza ko bayobora iyi kipe. Tuyishime Placide uzwi ku izina rya Trump, yari umukandida umwe rukumbi watanzwe ku mwanya wa perezida , wanatowe Ku majwi 231 kuri 232 y’abanyamuryango batoye, mu gihe Safari  wari umuyobozi wa njyanama y’iyi kipe ari we wenyine utagaragaye muri komite nshya yatowe.

Komite Nshya yatowe ya Musanze FC

Perezida: Tuyishime Placide

Visi Perezida wa mbere: Rwabukamba bita Rukara

Visi Perezida wa kabiri: Rwamuhizi Innocent

Umunyamabanga: Makuza

Umubitsi: Moses

Abajyanama: Habineza Haruna

Umiyobozi w ’abafana: Nsanzumuhire Dieudonné

Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Musanze FC,  Tuyishime Placide yasabye Abanyamusanze gushyira imbaraga zabo hamwe, bagasenyera umugozi umwe, bagashaka icyateza imbere ikipe yabo aho kujya mubyayisenya.

Musanze FC yasoje igice kibanza cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2019/2020 iri ku mwanya wa 13, aho ifite amanota 12,ikaba yatsinze umukino umwe gusa inganya imikino icyenda, itsindwa imikino itanu.

Shampiyona izasubukurwa hakinwa imikino yo kwishyura, aho Musanze FC izakira AS Muhanga kuri sitade Ubworoherane mu karere ka Musanze.


Tuyishime Placide yongeye gutorerwa kuyobora Musanze FC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND