RFL
Kigali

Amafoto 10 ya InyaRwanda yakunzwe cyane muri 2019 mu isi y'imyidagaduro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/12/2019 17:27
0


Amafoto ni urwibutso rukomeye mu buzima bwa muntu by'umwihariko muri iyi si y'ikoranabuhanga kuko yibutsa benshi ibihe byashije. Mu gihe dusoza umwaka wa 2019, tugiye kukugezaho amafoto yakunzwe cyane muri uyu mwaka.



Mu gutoranya aya mafoto twahisemo gusa ayafotowe na Inyarwanda.com muri uyu mwaka akagukundwa ku rwego rwo hejuru n'abasomyi bacu kimwe n'abandi bantu banyuranye bayabonaga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yaba izacu cyangwa iz'abandi bantu.

Urebye kuri Instagram ya Inyarwanda ukareba n'inkuru aya mafoto arimo, birakwereka ko yakunzwe cyane. Twakoze iyi nkuru mu rwego rwo kubibutsa ibihe binyuranye byaranze umwaka wa 2019 mu myidagaduro ya hano mu Rwanda ari nabyo twafotoreyemo aya mafoto yakunzwe bihebuje.

1.Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe muri Miss Rwanda 2019


Ni yo foto yaje ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde rwacu. Iyi foto ya Miss Josiane ubitse ikamba rya Miss Polularity muri Miss Rwanda 2019 yarakunzwe cyane mu buryo budashidikanywaho. Yafotowe na n’umusore witwa Cyiza Emmanuel tariki 5/1/2019 i Gikondo kuri Expo Ground mu gikorwa cyo gutora abakobwa 20 bagombaga gukomeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019.

Ubwo abakobwa 37 biyerekanaga imbere y’akanama nkemurampaka, abafata amafoto b’ibitangazamakuru binyuranye n'abikorera ku giti cyabo bafotoye amafoto anyuranye, gusa ifoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga yaba mu Rwanda no muri Diaspora Nyarwanda ni ifoto ya Josiane Mwiseneza yafotowe na Inyarwanda.com. Ni ifoto idasanzwe dore ko uyitegereje neza udashobora kuyitandukanya n’ikirango (Logo) cya Miss Rwanda, ari naho bamwe bahereye bavuga ko ari ikimenyetso gishimangira ko uyu mukobwa ari we wagombaga kuba Miss Rwanda 2019.

2.‘Igisupusupu’ mu gitaramo Iwacu Muzika i Rubavu


Kuwa 22 Kamena 2019 ni bwo ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatangiriye mu karere ka Musanze , bikomereza i Rubavu tariki 29/06/2019 ari naho iyi foto yafatiwe. Muri ibi bitaramo byose, Nsengiyumva Francois ukomoka i Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda wamamaye mu ndirimbo ‘Marie Jeanne’ izwi nka ‘Igisupusupu’ ni we wishimirwaga cyane kurusha abandi bahanzi b’amazina aremereye mu Rwanda.Ifoto ye ari kuririmba i Rubavu yarakunzwe cyane bitewe ahanini n’ukuntu yari yambaye nk’abasore b’abasirimu.

3.Meddy ubwo yerekanaga umukunzi we mu gitaramo


Tarki 1 Mutarama 2019 mu gitaramo“East African Party” gitegurwa na East African Promoters (EAP), Meddy wari umaze imyaka ikabakaba icyenda abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika ni we wari umuhanzi w’imena. Yari akumbuwe cyane. Ifoto ye yishimiwe cyane mu zo yafotowe ari kuririmba muri iki gitaramo ni igihe yerekanaga umukunzi we Sosena Afesa uzwi cyane nka Mimi.

4.Diamond mu gitaramo aherutse gukorera mu Rwanda


Tariki 17/08/2019 mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ritegurwa na EAP, Dimond ni we wari umuhanzi w’imena. Yishimiwe bikomeye n'abanya-Kigali mu gitaramo cyitabiriwe n'abantu ibihumbi n'ibihumbi. Ifoto ye ari kuri stage imugaragaza igice cyo hejuru , iri mu zakunzwe bikomeye ndetse yanakoreshejwe ku mbuga nkoranyambaga za Diamond.

5.Gentil Misigaro & Rhoda Misigaro: Bihishe itangazamakuru bavumburwa na InyaRwanda


Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo ‘Biratungana’, ubwo yasesekaraga i Kanombe kuwa 1 Werurwe 2019 akakirwa n’abanyamakuru benshi cyane, umukunzi we Rhoda Misigaro yakoze ibishoboka yihisha itangazamakuru, aza gusanganira umukunzi we abanyamakuru bagiye. Umunyamakuru wa Inyarwanda ni we wenyine wafotoye iyo foto kuko yatinze kuva ku kibuga. Iyi foto yarakunzwe bikomeye na cyane ko ari bwo bari bahuye nyuma y’imyaka myinshi yari ishize batabonana ndetse muri iyo minsi bakaba bari barimo gutegura ubukwe.

6.Miss Guelda n’umukunzi we Habimana Hussein


Iyi foto yafotowe tariki 15 Ukuboza 2019 kuri Tedga’s Recreation Center i Gahanga ubwo Habimana Hussein yari yagiye gusaba no gukwa umukunzi we Miss Shimwa Guelda wabaye Miss Heritage mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka 2017. Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu bazwi barimo; Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Miss Iradukunda Elsa, Miss Kalimpinya Queen n’abandi.

7.Ntigurirwa Hyppolite wazengurutse u Rwanda n’amaguru mu minsi 100


Ntigurirwa Hyppolite ni umusore ukuri muto wazengurutse u Rwanda n’amaguru mu minsi 100. Twamusanganiye i Kamonyi tariki 24 Nyakanga 2019 ku munsi wa 99 aho yari amaze gukora ibirometero birenga 1000, ifoto twamufotoye icyo gihe yarakunzwe bikomeye na cyane ko byari agashya mu matwi ya benshi kumva umuntu wazengurutse igihugu cyose n'amaguru. Uru rugendo rwe rwari rugamije gusaba abantu kubiba amahoro, yarutangiye kuwa 15 Mata 2019 arusoreza i Kigali ku wa 25 Nyakanga 2019.

8.Miss Mukamwiza Yvette wakoze inkoni y’abafite ubumuga bwo kutabona ikoreshwa n’amashanyarazi


Mu rucyerera rwo ku wa 14 Ukuboza 2019 mu birori byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali ni bwo Mukamwiza Yvette yambitswe ikamba rya Miss Career East Africa 2019 Ifoto ye amurika umushinga w’inkoni idasanzwe ikoreshwa n’amashanyarazi yakoze izifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, yarakunzwe cyane benshi barimo n’akanama nkemurampaka baha umugisha umushinga we.

9.TMC ubwo yari yasoje ‘Masters’ muri Kaminuza y’u Rwanda


Mujyanama Claude uzwi nka TMC mu itsinda rya Dream Boystariki 8 Ugushyingo 2019 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza mu ishami rya Business Administration ariko yibanda cyane mu gucunga imishinga [Project Management]. Ifoto ye ari kumwe n’undi musore mu birori byabereye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda, iri mu zishimiwe cyane n’abatari bacye.

10.Deborah Masasu umukobwa wa Apotre Masasu


Kuwa 07/09/2019 nibwo Deborah Uwamahoro Masasu umukobwa wa Apotre Masasu yakoze ubukwe bwahuriranye n’isabukuru ye.Ifoto ye ari kumwe n’umukunzi we Musafiri Thacien iri mu zakunzwe cyane. Uyu mukobwa wamenyekanye cyane ubwo yavugwaga mu rukundo rw’ibanga n’umuhanzi Patient Bizimana usengera mu itorero riyoborwa Apotre Masasu. Ubukwe bwa Deborah bwari buhanzwe amaso na benshi na cyane kuko bari banyotewe no kubona umusore yasimbuje Patient Bizimana.

AMAFOTO: Evode Mugunga & Cyiza Emmanuel (INYARWANDA ART STUDIO)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND