RFL
Kigali

Dr Scientific yakoze indirimbo 'Birashyuha' isaba abakundana kwirinda gutendeka no kujarajara

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/12/2019 16:33
0


Umuhanzi Dr Scientific (Sibomana Jean Bosco) mu rwego rwo kwifuriza abakunzi be iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani, yabageneye indirimbo nshya irimo ubutumwa bwigisha abakundana kwirinda gutendeka no kujarajara.



Akoze iyi ndirimbo nyuma y'iyo yise 'Tugarure urukundo' aherutse gushyira hanze ivuga ko urukundo rubuze mu bantu kandi Imana yarabaremye mu rukundo rwabo. Aganina na InyaRwanda.com, Dr Scientific yadutangarije ko yakoze iyi ndirimbo ye nshya 'Birashyuha' kuko yasanze muri iyi minsi urubyiruko rwinshi rukoresha nabi ikoranabuhanga ugasanga ribakururiye kujarajara mu rukundo ndetse abandi bagatendeka abakunzi babo. 


Dr Scientific yavuze ko yayanditse mu rwego rwo guhanura abakundana by'umwihariko urubyiruko. Yagize ati: "Birashyuha ni indirimbo irimo ubutumwa ku rubyiruko aho ubu ikoranabuhanga ryo muri iyi minsi rugira uruhare mu rukundo rwa benshi harimo urubyiruko kugira ngo rwirinde gutendeka cyangwa kujarajara. 

Yashimiye Inyarwanda yamubaye hafi mu muziki we kuva awutangiye kugeza uyu munsi, ati "Ndashimira Inyarwanda.com uburyo mudushyigikira kandi nshimira abanyarwanda bose uburyo bambaye hafi mu 2019 mboneyeho kubifuriza umwaka mushya wa 2020 tuzawugiriremo ishya n'ihirwe."


Dr Scientific akunze kwibanda ku ndirimbo zigisha umuryango mugari

UMVA HANO INDIRIMBO 'BIRASHYUHA' YA DR SCIENTIFIC


UMVA HANO 'TUGARURE URUKUNDO' YA DR SCIENTIFIC FT EMMY NKWAKUZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND