Umuhanzi Dr Scientific (Sibomana Jean Bosco) mu rwego rwo kwifuriza abakunzi be iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani, yabageneye indirimbo nshya irimo ubutumwa bwigisha abakundana kwirinda gutendeka no kujarajara.
Akoze iyi ndirimbo nyuma y'iyo yise 'Tugarure urukundo' aherutse gushyira hanze ivuga ko urukundo rubuze mu bantu kandi Imana yarabaremye mu rukundo rwabo. Aganina na InyaRwanda.com, Dr Scientific yadutangarije ko yakoze iyi ndirimbo ye nshya 'Birashyuha' kuko yasanze muri iyi minsi urubyiruko rwinshi rukoresha nabi ikoranabuhanga ugasanga ribakururiye kujarajara mu rukundo ndetse abandi bagatendeka abakunzi babo.
Dr Scientific yavuze ko yayanditse mu rwego rwo guhanura abakundana by'umwihariko urubyiruko. Yagize ati: "Birashyuha ni indirimbo irimo ubutumwa ku rubyiruko aho ubu ikoranabuhanga ryo muri iyi minsi rugira uruhare mu rukundo rwa benshi harimo urubyiruko kugira ngo rwirinde gutendeka cyangwa kujarajara.
Yashimiye Inyarwanda yamubaye hafi mu muziki we kuva awutangiye kugeza uyu munsi, ati "Ndashimira Inyarwanda.com uburyo mudushyigikira kandi nshimira abanyarwanda bose uburyo bambaye hafi mu 2019 mboneyeho kubifuriza umwaka mushya wa 2020 tuzawugiriremo ishya n'ihirwe."
Dr Scientific akunze kwibanda ku ndirimbo zigisha umuryango mugari
UMVA HANO INDIRIMBO 'BIRASHYUHA' YA DR SCIENTIFIC
UMVA HANO 'TUGARURE URUKUNDO' YA DR SCIENTIFIC FT EMMY NKWAKUZI
TANGA IGITECYEREZO