RFL
Kigali

Sobanukirwa uburyo bwo kwipima SIDA buzwi nka 'OraQuick' hadakoreshejwe urushinge

Yanditswe na: Gentillesse Cyuzuzo
Taliki:28/12/2019 16:57
1


Ubu buryo bwo kwipima SIDA udakoresheje urushinge ni uburyo bwizewe ndetse bunatanga ibisubizo bya nyabyo. Iyo ukoresheje ubu buryo kandi ibisubizo ubibona mu gihe gito cyane. Ku bantu batinya inshinge no kubona amaraso ubu buryo ni bwiza kuri bo. Ubishatse uripima kuko ushobora gukoresha ubu buryo ahantu hose waba uri ndetse binatanga umuhezo.



Ni iby’ingenzi gukurikiza amabwiriza kugira ngo uze kwizera ko ibisubizo wabonye ari byo. Ku muntu usanzwe afite agakoko gatera sida anafata imiti igabanya ubukana ntiyemerewe gukoresha ubu buryo kuko ashobora kubona ibisubizo bitari byo.

Ntabwo wemerewe kugira icyo ari cyo cyose urya mbere y’iminota 15 y'uko wipima, ndetse ntugomba no koza mu kanwa mbere y’iminota 30 mbere y'uko wipima.

Ni byiza kubanza ugafungura agapfunyika kaba karimo ibintu uri bwifashishe ugasoma urupapuro ruba rwanditseho amategeko n’amabwiriza y’uburyo bikorwa.

Ku bindi biba biri muri ako ga pfunyika n’akantu gato kameze nk’agacupa (a tube) kaba karimo utuntu tumeze nk’utuzi (utwo tuzi kirazira kuba watunywa) ndetse n’akandi wifashisha kameze nk’agati kariho agapamba.


Wirinda gukora ku kanu kameze nk’ipamba kari kuri ako gati uba ugiye gukoresha.

Ubu buryo buzwi nka OraQuick bubona abasirikare b’umubiri kuri virusi ya sida ntabwo bubona virusi ubwayo.

Ese umuntu yipima ate?

Witonze ufata kakantu kameze nk’agati ukakanyuza hejuru y’amenyo yo hejuru inshuro imwe ndetse no ku menyo yo hasi inshuro imwe. Witonze ugahita ushyira ako umaze gukoresha muri ka kantu kameze nk’agacupa, ukareba neza ka kantu kameze nk’agapamba kakoze muri twa tuzi turi mu gacupa.

Urategereza iminota makumyabiri. Ntabwo ugomba kureba ibisubizo nyuma y’iminota 40.

Iyo hari uturongo tubiri kunyuguti ya C na T bisobanuye ko ufite ubwandu, aho uba ugomba kwihutira kunyarukira ku ivuriro rikwegereye bakagufata ibindi bizamini ndetse bakanakugira inama y'icyo ugomba gukora.

Iyo hajeho akarongo kamwe ku nyuguti ya C gusa biba bisobanuye ko nta bwandu ufite. Gusa iyo uzi ko hari icyo wakoze bishoboka kuba wakwandura urongera ukipima nyuma y’amezi 3.

Iyo nta karongo kaje ku inyuguti ya C kakaza ku inyuguti ya T cyangwa se hakazamo umurongo utukura ndetse niyo nta murongo uje haba ku inyuguti ya C cyangwa T, bisobanuye ko biba bitari gukora ugomba gushaka utundi dukoresho ugatangira bundi bushya.

Nyuma yo kwisuzuma ufata ibyo wakoresheje ukabijugunya kuko bikoreshwa rimwe kandi bigakoreshwa n’umuntu umwe gusa.

Mu Rwanda, ubu buryo naho buremewe nk'uko byemejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, aho cyemeje ko ubu buryo bwizewe nk’ubundi buryo bukoreshwa kwa muganga bapima sida. Nk’ubundi buryo bwose umuntu aba agomba kwikurikirana no kujya kwa muganga kugira ngo amenye neza aho ahagaze. Aka gapaki kaba karimo udukoresho kagurwa 4,000rwf.

Reba uko wakwipima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Samuel 10 months ago
    Nibyiz Nina Gatanga amakuruyizewe





Inyarwanda BACKGROUND