Kompanyi ya Swangz Avenue ireberera inyungu z’abahanzi batandukanye muri Uganda, yakuje ku rubuga rwa Youtube indirimbo “Mood” itsinda rya Urban Boys ryakoranye n’umuhanzi Shellif ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ntangiriro z'Ukuboza 2019 ni bwo itsinda rya Urban Boys na Shellif basohoye amajwi y’indirimbo (Audio) bise ‘Mood’. Ni mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo (Video) yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019.
‘Audio’ niyo yakuwe ku rubuga rwa Youtube ku mpamvu z’uko kompanyi ya Swangz Avenue ishinja Urban Boys na Shellif kwigana indirimbo ‘Sure’ y’umuhanzikazi Vinka uri mu bakomeye muri Uganda.
Indirimbo ‘Sure’ ya Vinka yasohotse ku wa 01 Gicurasi 2019 imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 30.
Mu kiganiro kihariye na INYARWANDA, Julius Umuyobozi wa Swangz Avenue ibarizwa muri Uganda, yatangaje ko yamenyeshejwe n’abashinzwe ibikorwa bya Youtube Channel ya Swangz Avenue ko hari ‘abashishuye’ indirimbo ‘Sure’ ya Vinka.
Yavuze ko Urban Boys na Shellif bakoresheje indirimbo ‘batabifitiye uburenganzira’. Avuga ko bakoresheje uburyo bumwe bw’amajwi ndetse ngo n’amagambo agize izi ndirimbo zombi ni amwe.
Julius ati “Ubu turatekereza uburyo nyabwo twanyuramo ngo ibyo byose babiryozwe”. Yavuze ko ku mbuga zose zicuruza imiziki iyi ndirimbo ‘Mood’ igomba gukurwaho, arenzaho ati ‘Si ibyo gusa. Hari n’icyo amategeko agomba kubikoraho”.
Iyi ndirimbo "Mood" yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 ifite iminota itatu n’amasegonda 12’. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Bob Pro. Ni mu gihe amashusho (Video) yafashwe anatunganwa na Meddy Saleh.
Humble Jizzo yabwiye INYARWANDA, ko yumvise indirimbo yabo bise 'Mood' ntaho ihuriye n'indirimbo 'Sure' Vinka wo muri Uganda yakoze. Yavuze ko agiye kugirana ibiganiro n'ubuyobozi bwa Swangz Avenue, ati "Ndacyeka buri wese uza kuyumva yumva ko ntaho bihuriye".
Soma: Urban Boys basohoye amashusho y'indirimbo 'Mood' bakoranye na Shellif ubarizwa muri Amerika
Humble Jizzo [Uri iburyo] yavuze ko yatunguwe no kumva Swangz Avenue ivuga ko bashishuye indirimbo 'Sure' ya Vinka
'Audio' y'indirimbo 'Mood' yakuwe ku rubuga rwa Youtube
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'SURE' YA VINKA WO MURI UGANDA
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MOOD' YA URBAN BOYS BAKORANYE NA SHELLIF
TANGA IGITECYEREZO