RFL
Kigali

Mr Ozzy B wakoranye indirimbo na Ali Kiba, Saida Karoli n’abandi yasohoye iyo yise “Tuwucinye”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2019 10:58
0


Umuhanzi w’umunyarwanda Mr Ozzy B wabaye igihe kinini muri Tanzania, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Tuwucinye” yakoranye n’umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya uzwi nka Ndimbati.



Mr Ozzy B ni umuhanzi w’umunyarwanda ufite inkomoko kuri Se w’umunyarwanda na Nyina w’umunya-Tanzania.

Urugendo rw’umuziki we ruhera mu 2015 rwatangijwe n’indirimbo ‘Galasa’ yakoranye na Ali Kiba uri mu bakomeye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu musore amaze amezi atatu mu Rwanda mu mushinga w’indirimbo “Tuwucinye” yakoranye na Ndimbati.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mr Ozzy B yavuze ko yifashishije Ndimbati muri iyi ndirimbo aririmba kugira ngo agaragaze itandukaniro n’izindi ndirimbo yagaragayemo.

Yavuze ko n’ubwo Ndimbati ataririmbye igihe kinini muri iyi ndirimbo ariko abantu babyishimiye.

Ati “Naravuze nti reka mfashe Ndimbati aririmbe muri iyi ndirimbo n’ubwo byaba ari iminota micye. Kandi nabonye abantu benshi barabyishimiye nk’ibintu bitangaje kandi bisecyeje cyane.”

Mr Ozzy B we n’umuryango we bagiye gutura muri Tanzania nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko yakuriye mu gace kamwe n’umuhanzi Ali Kiba ari nayo mpamvu byamworoheye gukorana indirimbo nawe bise ‘Galasa’.

Ngo Ali Kiba yamubwiye ko mu muziki bisaba kwihangana kandi ko ntawe ukwiye kumuca intege kuko byose bishoboka.

Mr Ozzy B yakoranye indirimbo ‘kuki’ na Mr Blue ndetse na Nick Dimpoz.

Yavuze ko Mr Blue baziranye kuva cyera kuko bahuriye kenshi muri ‘studio’ ari naho yahereye amusaba ko bakorana indirimbo.

MR OZZY B YANAKORANYE INDIRIMBO NA SAIDA KAROLI NDETSE NA D&B

">

Akomeza avuga ko umushinga w’iyi ndirimbo yawutangiriye i Kigali ajya kuwurangiriza muri ‘studio’ ya Wasafi muri Tanzania kandi ko iyi ndirimbo izasohoka mu minsi iri imbere.

Yanakoranye kandi indirimbo ‘Pesa’ na Saida Karoli ndetse na D&B. Avuga ko Saida Karoli bakoranye indirimbo amufata nk’umubyeyi we kandi ko nawe amufata nk’umuhungu we.

Uretse Ali Kiba, Saida Kalora na Mr Blue bakoranye indirimbo, Mr Ozzy B yanakoranye indirimbo na Juwa Kali wo muri Kenya.

Uyu musore yavutse kuwa 16 Gicurasi 1989 avukira ahitwa Nyakarambi mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mr Ozzy B yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Tuwucinye'


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUWUCINYE' YA MR OZZY B NA NDIMBATI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND