RFL
Kigali

Rubavu: Abanyempano 3 b’umwaka wa 2020 mu irushanwa 'Impano Yanjye' bamenyekanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/12/2019 15:14
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2019 mu karere ka Rubavu mu kigo cya Vision Jeunesses Nouvelle hasojwe amarushanwa ya Impano Yanjye yari amaze amezi agera kuri atanu (5). Abanyempano batatu ni bo bahize abandi muri 22 bari basigaye.



Tariki 24 na 25 kanama 2019 ni bwo amarushanwa ya Impano Yanjye ategurwa na Vision Jeunesses Nouvelle yatangiye. Binyuze mu kubyina, kuririmba ndetse no gukina ikinamico buri mwana wese wiyumvagamo impano yahawe umwanya yigaragariza imbere y'imbaga y'abitabiriye igitaramo n'abari bagize akanama nkemura mpaka. Nyuma gato y'amajonjora ya mbere yari akomeye cyane muri buri cyiciro hakuwemo abana bashoboye bategurirwa umwiherero wagombaga kuba nyuma y'amashuri y'igihembwe cya gatatu.


Abanyempano 22 mu byiciro byose uko byari bitatu bose bahurijwe hamwe mu mwiherero watangiye tariki 5 Ukuboza urangira tariki 13 Ukuboza 2019. Muri uyu mwiherero wabereye mu murenge wa Rugerero ho mu karere ka Rubavu wasigiye byinshi abana 22 bawitabiriye nk'uko babitangarije INYARWANDA.

Nyuma gato yo gusoza uyu mwiherero nta gihe kinyuzemo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 ukuboza 2019 ni bwo habaye amarushanwa ya nyuma yo gusoza 'Competition Impano Yanjye' hatoranywa batatu muri 22 bazaba Abastar b’umwaka wa 2020 muri Vision Jeunesses Nouvelle bafashwa by'umwihariko.

UKO AMARUSHANWA YAGENZE  

Saa cyenda zuzu (15h00') nk'uko byari biteganyijwe ni bwo igitaramo cyo gusezerera bamwe cyatangiye. Abagize akama nkemurampaka bahereye ku bakina ikinamico batanga umwanya ungana n'iminota ibiri yo kwigaragaza imbere y'abandi nabo batanga amanota. Ku isaa kumi n'imwe z'umugoroba abana bose bari barangije gukina hafatwa umwanya wo guteranya amanota.

Muri uwo mwanya twaganiriye na Serugo David kimwe na Niyibizi Germain bahatanye mu ikinamico, badutangariza imvune bahuye nazo, ibyo bigiye muri aya marushanwa n'uko biteguye ibiyavamo. Serugo David yagize ati "Uru rugendo ntabwo rwari rworoshye twatangiye baduhata natwe ubwacu twumva bitazakunda ariko aho bigeze icyizere kirahari.

Mu mwiherero twigiyemo ibintu byinshi cyane bizadufasha,twasuye ahantu hatandukanye twiga amateka mbese ibi biruhuko byatubereye byiza kandi umusaruro tugiye kuwubona mukanya gato". Ibi byaje bishimangirwa na mugenzi we Niyibizi Germain wasabye abategura aya marushanwa kuzajya bafasha abahatana kumenyera amakuru kugihe kuko ngo aribwo byabagoye.

Muri aya marushanwa hatsinze abana 3 bavanywe muri 22 mu byiciro byose uko ari bitatu (Ikinamico, kuririmba no kubyina). Mu kuririmba hatsinze  Giramahoro Epiphanie, mu kubyina hatsinda Mugisha Patrick naho mu ikinamico hatsinda Serugo David. Buri mwana yahawe impamyabushobozi (Certificate) hiyongera ho ibahasha yari imo ibihumbi mirongo itatu (30,000RWF).

Abana batatu batsinze nibo bagiye gukomeza gufashwa n'ikigo cya Vision Jeunesses Nouvelle guteza imbere impano bafite no kuzibyaza umusaruro nk’uko byemejwe na Nsanzubuhoro Philemon watangarije Inyarwanda.com ko ubutaha bazashyiramo n’izindi mpano.

ANDI MAFOTO


Serugo David ubwo yakina umukino we


Giramahoro Epiphanie


Nsanzubuhoro Philemon wakurikiranye aya marushanwa kugeza arangiye





Yageze ku munota wa nyuma yiburira icyizere




Umubyeyi wa Giramahoro Epiphanie yaje kumushyigikira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND