Kuri uyu munsi ku Isi yose abakirisitu barizihiza umunsi mukuru wa Noheli aho bibuka ivuka ry'umucunguzi Yezu Kiristu. Ni umunsi abantu bishimisha mu buryo butandukanye bitewe n'ibyo bahisemo.
Hari abajya kuruhukira ku mazi, kuri hoteli n'utabari dutandukanye gusura imiryango n'ahandi hatandukanye. biranashoboka ko waba wigumiye mu rugo ku bw'impamvu zitandukanye ariko niba uri umukunzi wa filime ushobora kureba zimwe muri izi zikagufasha gukomeza kuryoherwa n'uyu munsi
The
Santa Cluas
The Santa Clause ni filime ivuga kuri Noheli iri mu
bwoko bwa comedy, ikaba yaranditswe na Leo Benvenuti na Steve Rudnick iyoborwa
na John Pasquin mu 1994. Igaragaramo Tim Allen akina yitwa Scott Calvin uhanura
ku gisenge Santa Claus [Père Noël] mu ijoro ry’umunsi ubanziriza Noheli. Scott
yiyemeza kwihindura Père Noël kugira ngo yemeze abo akunda ko ari we koko.
Iyi filime yakurikiwe n’ibice bibiri harimo
icyasohotse mu 2002 n’icyasohotse mu 2006.
A
Christamas Carols
Iyi ni filime yakinwe mu 1999 ikaba ishingiye gitabo
cyitwa A Christmas Carols cyanditswe na Charles Dickens mu 1843. Yerekanywe bwa
mbere kuri televiziyo ya TNT tariki 05 Ukuboza 1999.
Yayobowe na David Jones ikaba igaragaramo abakinnyi
nka Patrick Stewart ukina yitwa Ebenezer Scrooge na Richard E. Grant ukina nka
Bob Cratchit. Iyi filime yakozwe nyuma y’aho Patrick Stewart akoze ibitaramo
bitandukanye yerekana umukino ushingiye A Christmas Carols mu Bwongereza.
The
Muppet Christmas Carol
Iyi nayo ni filime yakinwe ishingiye ku gitabo cya
Charles Dickens cyitwa A Christmas Carols.
The Muppet Christmas carols yakozwe mu 1992 iri mu
bwoko bwa comedy na Jim Henson Production iyoborwa na Brian Henson. Ubwo iyi filime
yerekanwaga bwa mbere tariki 11 Ukuboza 1992 yishimiwe n’abantu batari bake.
The Muppet Chrismas Carols imara iminota 86, ikaba
yaratwaye miliyoni $12 kugira ngo ikorwe nayo yinjiza miliyoni $27 muri Amerika
ya Ruguru gusa.
Elf
Elf ni filime iri mu bwoko bwa comedy yanditswe na
David Berenbaum iyoborwa na Jon Favreau.
Ivuga ku muntu uba wararezwe na Père Noël nyuma yo
kumenya ko atari we se akajya gushaka umubyeyi we w’amaraso muri New York ari
nako agenda atanga impano za Noheli.
Elf yasohotse tariki 7 Ugushyingo 2003 yinjiza
miliyoni $220 mu gihe yari yashowemo miliyoni $33.
Home
Alone
Home Alone ni filime irim mu bwoko bwa Comedy yakozwe
mu 1990 na John Hughes iyoborwa Chris Colombus. Ivuga ku mwana w’imyaka umunani
usigwa n’ababyeyi be mu rugo bakajya kwishimira Noheli i Paris.
Yasohotse tariki 10 Ugushyingo 2019 ikaba imara imonota 103. Yakoreshejwe miliyoni $18 yinjiza agera kuri miliyoni $476.
TANGA IGITECYEREZO