Mu matora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda yabaye kuri iki Cyumweru, yarangiye Murenzi Abdallah wabaye umuyobozi w’Akarere ka Nyanza anaba Perezida wa Rayon Sports, ariwe utorewe kuba Perezida wa FERWACY mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Nyuma
yo kwegura kwa Komite Nyobozi ya Ferwacy yari iyobowe na Aimable Bayingana mu
minsi mike ishize, kuri iki Cyumweru nibwo habaye inteko rusange yahuje abanyamuryango
b’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, ngo hatorwe indi komite nshya
isimbura iyeguye.
Iki
gikorwa cyabanjirijwe n’isengesho, ubundi abakandida bahabwa umwanya wo kuvuga imigabo
n’imigambi bazageza ku bakunzi b’umukino w’amagare n’ibatorwa.
Murenzi
Abdallah wari umukandida umwe rukumbi ku mwanya wa perezida wa FERWACY , yagize
ati “Ndi umukunzi wa Sports abenshi bari banzi mu mupira w’amagaru gusa nakoze
neza muri manda ebyiri nayoboye akarere ka Nyanza, ni yo mpamvu naje kugira ngo
nkomeze guteza imbere umukino w’amagare.”
Yanagarutse
ku irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda riteganyijwe mu mezi abiri ari
imbere, avuga ko azakomeza kurishyiramo imbaraga Kugira ngo abakina uyu mukino
wo gusiganwa ku magare n’abari mu buyobozi bawo bakomeze gutera imbere muri
byose.
Hakurikiyeho
igikorwa cy’amatora nyirizina, maze nta gitunguranye, Murenzi Abdallah wigeze
kuyobora akarere ka Nyanza akanaba Perezida wa Rayon Sports, yari umukandida
rukumbi ku mwanya wa Perezida, aho yaje gutorwa n’amajwi icyenda ku icumi y’abanyamuryango
batowe.
Visi
Perezida wa mbere yabaye Mukazibera Marie Agnes, ku mwanya wa Visi perezida wa
kabiri hatorwa Nkuranga Alphonse, mu gihe Umunyamabanga mukuru yabaye
Sekanyange Jean Leonard watsinze Niyonzima Gildas bari bahanganye kuri uwo
mwanya, naho umubitsi yabaye Ingabire Assia.
Muri
aya matora kandi hanatowe Abajyanama, aho abatowe ari Me Bayisabe Irenee
n’amajwi 8/10, Karambizi Rabin Hamim n’amajwi6/10 ndetse na Karama Geoffrey
n’amajwi 6/10.
Iyi
komite yatowe igiye gukorera mu ngata komite iherutse kwegura, ikaba inagiye
gukomereza ku bikorwa bitandukanye by’iterambere n’amarushanwa muri FERWACY
byari byaratangijwe na komite iheruka kwegura. Ku isonga ya byose hari ugutegura
Tour du Rwanda 2020 iteganyijwe kuba muri Gashyantare kugeza kugeza muri
Werurwe 2020.
Murenzi Abdallah yatorewe kuyobora FERWACY mu gihe c'imyaka ibiri iri imbere
Mukazibera Marie Agnes yatorewe kuba Visi perezida wa mbere
Nkuranga Alphonse yatorewe kuba visi perezida wa kabiri
Sekanyange Jean Leonard yatorewe kuba umunyamabanga mukuru
TANGA IGITECYEREZO