RFL
Kigali

Perezida Kagame yasoje #Umushyikirano2019 yibutsa abawitabiriye ko hakiri byinshi byo gukora

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:20/12/2019 17:41
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yibukije abayobozi batandukanye n'abandi bitabiriye #Umushyikirano2019 ko hakiri akazi kenshi ko gukorwa mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage n’ubwo hari intambwe ishimishije yatewe.



Ibi yabitangaje mu ijambo rye ubwo yasozaga Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 17 yaberaga muri Kigali kuva ku wa 19-20 Ukwakira 2019. Iyi nama y’umushyikirano yahuriranye n’isozwa ry’imihigo y’icyerekezo 2020 yitabiriwe n’abanyarwanda batandukanye bahagarariye abandi, biga ku bibazo bitandukanye bikibangamiye abanyarwanda.

Kuri uyu munsi wayo wa nyuma, hatanzwe ikiganiro ku ruhare rw’imiryango itekanye mu kwishakamo ibisubizo birambye, kikaba cyatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Solina Nyirahabimana, Umujyanama w’ubuzima, Florence Mukantaganda na Sr. Immaculée Uwamariya washinze Umuryango Famille Esperance.

Nyuma y’iki kiganiro Perezida Paul Kagame yasoje inama y’umushyikirano ashimira abayitabiriye n’ibitekerezo by’ingirakamaro byayitangiwemo. Ati “ Icya mbere ni ukubashimira kuba mwitabiriye iyi nama, ibiganiro uko byagenze n’ibitekerezo uko byatanzwe biraduha gutera indi ntambwe yo gukomeza kubaka igihugu cyacu.”

Perezida Kagame kandi yibukije abitariye iyi nama ko n’ubwo u Rwanda ruri mu nzira nziza, abanyarwanda babatezeho ibindi byinshi byiza ari nayo mpamvu bakwiye gukomereza muri uwo murongo bakanarushaho.

Ati “Icya kabiri ni ukugira ngo tuve hano twongeye kumva ko hari byinshi igihugu cyacu, abanyarwanda, badutezeho. Yego byaragaragaye ko inzira turimo ari nziza ariko turifuza ko yakomeza kuba nziza n’aho tugana hagakomeza kutunogera hakarushaho kuba beza ku banyarwanda kandi nyine bitewe n’uko twubakira ku bimaze kugerwaho.”

Perezida Kagame yasoje Inama y’umushyikirano yifuriza abanyarwanda Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2020.


Inama y'Umushyikirano2019 yasojwe muri uyu wa Gatanu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND