Kigali

Abo mu gace Kizito Mihigo yakuriyemo bahishuye ibyo abantu batamenye kuri we-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:18/12/2019 7:32
1


Umwe mu baganire na Inyarwanda wiganye na Kizito Mihigo yavuze ko uyu muhanzi yubatse amateka akiri muto kuko mu gihe cyabo ngo yari umuhanga cyane mu ishuri naho abakuze bo bavuze ko bamumenye kubera guhereza mu Kiriziya banakomoza kuri se wari umukire.



Gateko agasantire Kizito yabyirukiyemo

Kizito Mihingo wavukiye mu karere ka Nyaruguru ni umuhanzi wubatse izina kubera umuziki w’umwimerere wuje ubuhanga mu miririmbire y’amanota n’amajwi. Abamuzi kuva kera mu gasanteri ka Gateko yabyirukiramo babwiye InyaRwanda.com uko bamuzi kuva mu buto bwe.

Nsabimana Damien babyirukanye bakanicarana ku ntebe y’ishuri mu mwaka wa kabiri, avuga ko Kizito Mihigo yari afite uburyo atandukanye n’abandi. Ati”Yari umwana mwiza twaricaranaga yari umuhanga papa we yaramwigishaga, mbese yari aturenzeho yabaga uwa kabiri cyangwa uwa gatatu”. Yakomeje avuga ko  mu myidagaduro, Kizito yakundaga gukina umupira w’amaguru ndetse ngo bari bahuriye no mu ikipe imwe.


Nsabimana Damien wiganye na Kizito bicarana ku ntebe mu mwaka wa kabiri 

Twagirumwami Joel yavuze ko icyo amuziho kuva mu bwana ari ugukunda muzika cyane kuko yakundaga kuririmba. Ati”Yakundaga korari akajya kuririmba, aba n’umuhereza”.

Avuga ko iwabo yahagendaga cyane kuko se yahingishaga akabaha inzoga hakaba ibirori by'agatangaza. Rusanganwa Vincent w’imyaka 60 wateraga ikiraka iwabo wa Kizito cyo guhinga yatubwiye ko se wa Kizito witwaga Buguzi Augustin, yari umukire wakundaga gutumira abantu igihe yabaga yahingishije cyangwa yahishije urwangwa.

Akomeza avuga ko Buguzi wari umwarimu ku mashuri y'i Kibeho yari afite impano ya muziki ku buryo Kizito ari we ayikomoraho. Ati”Se yari umuhanzi yaririmbishaga mu Kiliziya, urumva ko kuba umuhanzi ari we abikomoraho”.

Umusaza witwa Muvunyi ukurikirana amasambu yabo avuga ko mbere yo gutura mu Gateko bari baturanye nyuma bakaza kwimuka. Yadusobanuriye ukuntu se wa Kizito yari umugabo ukomoka i Nyanza wari inyangamugayo.

Se n’abandi batari bake bo mu muryango wa Kizito bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Benshi mu bo twaganiriye nabo batubwiye ko Kizito yakundaga cyane gukina umupira w’amaguru n’urungano rwe.

REBA HANO IKIGANIRO GIKUBIYEMO BYINSHI KANDI KIRYOSHYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Reah uwimana 4 years ago
    Nashimakoyubatsizina aruko amaye ibihumbi 20000 nanjye nkashaka icyo nkora nazahoramusinjyiza kuko nabuza kazinagatoyaniyo yamakuzanjya muhekamumugongonabikora. Niyowamakazibyafasha pekuko pfushije ababyeyi mukwa 8 ejobundi mufashe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND