Angelique Mumarashavu wari umukinnyi wa filime n’ikinamico yitabye Imana azize uburwayi bw’umwijima yari amaranye igihe.
Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo
kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukuboza 2019.
Angelique Mumarashavu yaguye mu bitaro bya CHUK aho
yari amaze ibyumweru bitatu arembeye.
Abari bamuzi bemeza ko yari amaze igihe kinini akora
ibijyanye no gukina ikinamico mu itorero rya Mashirika, akaba yakinaga na
filime.
Yari amaze igihe gito atangije filime y’uruhererekane
yacaga kuru rubuga rwa YouTube yitwa Kirabiranya.
Nyakwigendera Angelique Mumarashavu kandi niwe wari
uhagarariye mu Rwanda kampani icuruza filime yo muri Tanzaniya yitwa Steps
Entertainment akaba yaranagize uruhare runini mu gufasha abanyarwanda gukina
filime zo muri Tanzaniya.
Ni umwe mu bakinnyi ba filime baserukiye u Rwanda mu
iserukiramuco rya JAMA Fest ryabereye muri Tanzaniya muri Nzeri uyu mwaka.
Ni umukinnyi wa filime wa kabiri witabye Imana muri
uyu mwaka nyuma ya Nsanzamahoro Denis wari uzwi nka Rwasa wazize uburwayi bwa
Diabete.
TANGA IGITECYEREZO