RFL
Kigali

Byinshi ku mbuto za 'Pomme' z’umukara ziryoha nk’ubuki

Yanditswe na: Gentillesse Cyuzuzo
Taliki:13/12/2019 18:57
0


'Pommes' ziri mu moko atandukanye ndetse zigira n’ingano zitandukanye. Bivugwa ko hari amoko angana na 7,500 atandukanye ya pomme ku isi hose. Hari izisa umuhondo, icyatsi gusa burya hari n’izisa umukara.



Izi pomme z’umukara ziboneka cyane mu gihugu cy’u Bushinwa nabwo mu gace kamwe. Iri zina ubwaryo ntirihura neza kuko uruhu rwazo ubundi rusa nk’ibara rya move yijimye. Izi pommes zisa gutya kubera ikirere cy’ahantu zikunze guhingwa ka Nyingchi, umujyi muto wo muri Tibet mu gihugu cy’u Bushinwa, aho zihura n’urumuri rugerereranyije ndetse n’ubushyuhe mu gihe cy’ijoro bituma uruhu rwazo rugira ibara risa nk’umukara. Imbere h'izo pomme hasa umweru nk’aha pomme zindi zisanzwe.

Izi pomme zijya zera no muri leta zunze ubumwe za Amerika mu gace ka Arkansas, gusa izo zo muri Amerika ntago zisa umukara nkizera mu gihugu cy’u Bushinwa.

Izi pomme z’umukara zigira akabyiniriro ka pomme za zahabu bitewe n’uburyo zisa neza, ntibyoroshye ko zipfa kwera, kuko zigera amategeko menshi ndetse n’uburyo bugoye bwo kuzitaho kugera zeze. 30% za pomme nizo zibasha gucuruzwa ziri kukigero cyo hejuru. 

Kuba zidapfa kwera aho ariho hose ni kimwe mu bituma zidahingwa n’abantu benshi. Bifata igihe kirekire kugirango zere bitandukanye n’izindi pomme zisanzwe. 70% za pomme z’umukara zigurwa zitaragera ku isoko. Izi pomme zifata igihe kirekire cyo kwera bifata hagati y’imyaka iri hagati y’ibiri n’itanu ntizijya zijya hejuru y’imyaka umunani kugira ngo ubone urubuto rwazo.

                     

Gutunganya izi pomme mu gace ka Nyingchi byatangiye muri 2015 nyuma y’imyaka itatu zitewe.

Nubwo izi pomme zisa neza ndetse zikanagira uburyohe nk’ubwubuki nta ntungamubiri ziruta iz’izindi pomme zisanzwe zigira. N’ubwo izi pomme zitagira intungamubiri zirenze iza pomme zisanzwe, zirahenze ugereranyije n’ibiciro by’izindi. Izi pomme zigera ku isoko zihita zishira dore ko zinaboneka mugihe kingana n’amezi abiri gusa buri mwaka. Mu gihugu cy’u Bushinwa ho ziboneka mu masoko akomeye gusa ndetse ziba zinafunze mu dukarito.

Kuri pomme zisanzwe zishobora kugura $7, izi pomme z’umukara zo zirahenda kuko zigera kuri $ 20. Izi pomme z’umukara zifite amayobera kugera no kubahinzi bazo, kuko nta makuru, menshi ahagije azivugaho haba no kuri murandasi, aho bamwe batajya bemera neza niba izo pomme zibaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND