Kuba yararerewe ndetse agakurira mu muryango w'ababyeyi bahuje igitsina ntibyamubujije kugira ijambo mu rubuga rwa poritiki. Sanna Marin wari Minisiteri w'ubwikorezi agiye kuba Minisiteri w'intebe wa Finland ku myaka 34 gusa.
Nyuma yaho nyakubahwa Antti Rinne yeguriye ku mirimo ye nka Minisiteri w’Intebe wa Finland, abagize ihuriro ry’amashyaka ayoboye iki gihugu bagombaga gushaka uko yasimburwa kuri iyo mirimo.Sanna Marin yemejwe n’inteko nshingamategeko yaba abaye Minisiteri w’Intebe wa mbere uyoboye guverinoma y’iki gihugu ku myaka mike kurusha abandi bose babayeho.
Ku myaka ye 34 gusa, Sanna Marin yatowe n’ishyaka rye rya “ Social Democratic Party” ngo asimbure Antti Rinne nyuma yaho atakarijwe icyizere n’iri shyaka. Nyuma yo kwemezwa n’ishyaka rye, abandi mu ihuriro ry’amashyaka n’irye ribarizwamo ntiyashidikanyije gushyigikira uyu Marin. Kuba Finland guverinoma yayo igiye kuyoborwa n’umugore si ubwa mbere bibaye, kuri iyi inshuro byaba bibaye ubwa gatatu.
Mu mwaka wa 2003, n’ubwo bwose yayoboye amezi, kuva
muri Mata kugera muri Kamena, Anneli Tuulikki Jäätteenmäki yabaye Minisiteri
w’Intebe wa mbere wa Finland. Mu mwaka wa 2010 iki gihugu cyongeye kubona undi
mukuru wa guverinoma, Mari Kiviniemi, we wamazeho umwaka wose.
Kuba yararezwe
n’ababyeyi bahuje igitsina ntibyamuteye kutaba umugore ufite ijambo ku rubuga
rwa poritiki. Mu mwaka wa 2015 ubwo yari amaze gutsinda amatora yamwemereraga
kuba intumwa ya rubanda, yatangarije ikinyamakuru Menaiset ko kera atumvaga ko
nta munyaporitiki wabaho yarakuriye mu muryango nk’uwe. Nyamara n’ubwo bwose
yakuriye muri uyu muryango w’ababyeyi babiri b’abagore, nyina yahoraga amubwira
ko ari ubwe ufite ubushobozi bwo kuzaba icyo ashaka kuba cyo.
Finland ni igihugu
gikataje mu buringanire n’ubwuzuzanye mu muryango. Iki gihugu gituwe n’abasaga
miriyoni 5 n’igice, abagore ni miliyoni 2 n’ibihumbi 794. Umubare w’abagore
wisumbuyeho ibihumbi 80 k’uw’abagabo. Ya mashyaka yavuzwe haruguru ane yose ari
kumwe na “ Social Democratic Party” mu ihuriro na yo ayobowe n’abagore.
Madamu Sannan Marin
afite amahirwe menshi cyane yo kuzemezwa n’inteko ishingamategeko nka
Minisiteri w’Intebe. N’ubwo afite amihirwe menshi uyu Marin yahita ahagararira
igihugu cye mu nama y’Umuryango
w’Ibihugu by’Iburayi izaba tariki ya 12 Ukuboza uyu mwaka wa 2019.
TANGA IGITECYEREZO