RFL
Kigali

Ev Bonnke washinze 'Christ for All Nations' wanakoreye igiterane gikomeye mu Rwanda yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/12/2019 23:36
0


Umuvugabutumwa Ev Reinhard Bonnke washinze umuryango w’ivugabutumwa witwa Christ for all Nations (CfaN) yitabye Imana ku myaka 79. Reinhard Bonnke assize amateka akomeye ku isi dore ko abantu bagera kuri miliyoni 79 bakiriye agakiza nyuma kubabwiriza ubutumwa bwiza.



Umugore wa Ev Bonnke, Anni ni we wemeje aya makuru, atangaza ko umugabo we yaruhutse mu mahoro akikijwe n’umuryango we. Yanditse ati “Bavandimwe muri Yesu Kristo n’agahinda kenshi k’umuryango wa Bonnke, turabamenyesha ko urupfu rw’umugabo wanjye Evangelist Reinhard Bonnke ” Yavuze ko mu myaka 60 ishize, Bonnke yabwiriye ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi, benshi bakira agakiza.


Ev Bonnke mu giterane yakoreye muri Nigeria mu bihe byashize

Mu mwaka wa 2017, Ev Bonnke yakoreye igiterane gikomeye muri Nigeria cyitabirwa n’abantu barenga miliyoni imwe. Abantu barenga miliyoni 79 hirya no hino ku isi bakiriye agakiza binyuze mu ivugabutumwa rya Bonnke. 

Ev Bonnke yakoze umurimo ukomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Nyuma yo kubona ko ubuzima bwe butameze neza, ubuyobozi bw’umuryango yashize, yabuhaye Ev Daniel Kolenda wakoreye igiterane mu Rwanda muri 2014 kuri Stade Amahoro.

Ev Bonnke yavutse tariki 19 Mata 1940, yitaba Imana tariki 7/12/2019. Yari umuvugabutumwa w’umudage w’umu Pentekonte wibanze cyane ku kuvuga ubutumwa bwiza muri Afrika kuva mu 1967. Yabwirije ubutumwa bwiza abantu benshi cyane aho abagera kuri miliyoni 79 bakiriye agakiza nyuma kubabwiriza,

Afite imyaka 10 ni bwo Reinhard Bonnke yahamagariwekuvuga ubutumwa bwiza muri Afrika,aza kubikomeza amaze kubatirizwa mu Mwuka Wera. Se umubyara yari umupasitori wabayeho n’umusirikare mu ngabo z’Abadage. Ntabwo Se yigeze na rimwe amusaba wenda ko yazaba umuvugabutumwa.


Akimara kwiga ishuri rya Bibiliya muri Wales, Bonnke yasabye Imana ko yamugira umugabo wo kwizera ayisaba ko yamubera byose.Mbere yo gutangira ivugabutumwa muri Afrika, Bonnke yashumbye umukumbi w’Imana mu gihugu cy’Ubudage mu gihe cy’imyaka 7.

Rimwe arimo asengera Afrika, Ijwi ry’Imana ryaramubwiye ngo Afrika izakizwa.Mu mwaka wa 1967 ni bwo yatangiye ivugabutumwa muri Afrika. Mu mwaka w’1991 Bonnke yakoze ivugabutumwa muri Nigeria, abisilamu bamugirira ishyari kuko ngo yarimo ayobya abantu.

Akihava urubyiruko rusaga ibihumbi 8 rwahise rwicwa,insengero nyinshi ziratwikwa. Nyuma y’imyaka 9 Bonnke yasubiye muri Nigeria kubabwiriza ubutumwa bwiza ariko abisilamu ntibagira icyo bamutwara kubera asizwe. Bonnke yagiye mu gitaramo cy’abahanzi cya Festival ahuriramo na Anni Schulze witwaye nabi cyane icyo gihe agatsindwa irushanwa.

Bukurikiyeho Bonnke yaje kubwiriza mu rusengero uwo mukobwa nawe yari yateraniyemo,Bonnke amubonye yarushijeho kumukunda cyane,biza kurangira babaye inshuti ndetse urukundo rwabo rubaviramo kubana akaramata.Bonnke yari afite abana 3 aribo Kai-Uwe Bonnke, Gabrielle Bonnke na Susie Bonnke.


Bonnke yanditse ibitabo byinshi cyane, kimwe mu bitabo bye bikunzwe na benshi ni icyo yise Living a Life of Fire gikubiyemo ubuzima bwe,uko Imana yamuhamagariye kuvuga ubutumwa bwiza bw’agakiza muri Afrika,uko yazengurutse inkambi n’amagereza atandukanye,ubuzima bwe akiri umwana muto mu ntambara ya kabiri y’isi n’ibindi.

Reinhard Bonnke yari wa muntu urangwa n’umutima mwiza usabana akarangwa no gufasha,bityo benshi bakifuza kuba nka we. Ev Bonnke yigeze gutumirwa na ADEPR aza mu Rwanda mu myaka ya kera ahakorera igiterane gikomeye. Mu gihe yari amaze ku isi, yakoze ibitangaza bitazibagirana mu babibonye.


Ev Bonnke hamwe na Ev Kolenda yasigiye ubuyobozi bw'umuryango yashinze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND