Umuraperi M Izzo n’umugore we bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa bahise bita Neza Isla Erin.
Uyu mwana yavutse ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu
tariki 30 Ugushyingo 2019, avukira mu mu bitaro bya CHUK.
M Izzo yabwiye INYARWANDA ko uyu mwana w’umukobwa ameze
neza ndetse n’umubyeyi ari aho nta kibazo bafite. Uyu mwana M Izzo yahise amwita
Neza Isla Erin.
M Izzo n’umugore we Izabayo Clarisse bakoze ubukwe
tariki 14 Nzeri 2019 aho gusaba no gukwa no gusezerana byabereye mu busitani
bwa Saint Paul.
Uyu mugabo ubusanzwe witwa Mbituyimana Eric yamamaye
mu ndirimbo zitandukanye nka “Ninjye” yafatanyije na Ama G The Black, “Inkweto”
n’izindi.
Yakoranye bya hafi igihe kinini na Riderman ariko baza
gutandukana nabi ubu ntibacana uwaka.
M Izzo n'umugore we bibarutse nyuma y'amezi abiri bakoze ubukwe
TANGA IGITECYEREZO