RFL
Kigali

Tonzi yasohoye indirimbo nshya ‘Uragorora’ ihumuriza abari bihebye bumva ko isi ibarangiriyeho-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/11/2019 9:59
0


Tonzi watumbagirijwe izina n’indirimbo ye ‘Humura’ ari mu bahanzi bari gukora cyane muri iyi minsi aho nibura buri kwezi aba afite igikorwa gikomeye yumvikanamo kijyanye n’umuziki. Nyuma y’igihe gito ashyize hanze indirimbo ‘Dereva’ yishimiwe n’abatari bacye, kuri ubu azanye indirimbo nshya ‘Uragorora’ yasohokanye n’amashusho



Aganiriza Inyarwanda.com ku cyamuteye kwandika iyi ndirimbo ye nshya, Tonzi yavuze ko yatangariye Imana nyuma yo gusanga ihindura ibyari byarananiranye. Ati “Natangariye Imana mbona ukuntu hari ibintu ureba ukibaza uti ibi bintu bizajya mu buryo? Ariko ukabona Imana ibigenje neza bikarangira neza. Mbona Imana ari umugorozi utangaje, mbona Imana ihindura ibyanze guhinduka, mbona Imana iyo yinjiye mu buzima bw’umuntu cyangwa indi situation biba bishya.

Message irimo nabwira wa muntu wese wiciraho urubanza wibwira ko wenda yasayishije mu byaha akumva ko byamurangiranye, oya Imana iragorora, Imana ishobora kongera ikakugira icyaremwe gishya, ishobora gusana ibyari byarasenyutse. (…) Irimo ibyiringiro bya wa mwuntu nyine wari wihebye ko isi yamurangiriyeho, Imana iracyari Imana, iracyari umubyeyi, Imana ni urukundo, iragorora. Icya mbere ni ukwemera ko Imana iba umuyobozi w’ubuzima bwawe."


Iyi ndirimbo nshya ‘Uragorora’ ya Tonzi, amajwi n’amashusho yayo byafashwe ndetse binatunganywa na Producer David wa Future Records. Abandi bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo ni Producer Julien, Eliel pro, Alpha Entertainment, Tedga's recreation centre n’urubyiruko rugaragara rubyina muri iyi ndirimbo. Aba bose, Tonzi yabashimiye byimazeyo mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo. 

Avuga ku bana bagaraagra muri iyi ndirimbo Tonzi yagize ati “Ndashimira cyane urubyiruko rwagaragaye mu ndirimbo ni abana beza cyane twakoranye neza ndabashimira bayobowe na Arno “Yanashimiye byimazeyo Inyarwanda.com idahwema kuteza imbere umuziki nyarwanda. "Mwami wanjye uragorora, gorora ubwoko bwawe. N'aho najya kure, Mwami ni wowe ungarura, niyo nacumura, uragorora" Ayo ni amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo ya Tonzi.


Tonzi aherutse gukorerwa ibirori by'isabukuru n'umuryango we

Tonzi asohoye iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura igitaramo 'Spread love Festival' kigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Ni igitaramo ategura ku bufatanye n'umuryango Birashoboka Dufatanyije, bakifatanya n'abana bafite ubumuga mu rwego kumurika impano ziri muri aba bana. Spread love Festival Season II izaba tariki 1/12/2019 ibere kuri Ubumwe Grande Hotel kuva saa Cyenda.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URAGORORA' YA TONZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND