RFL
Kigali

Niyongabo Amars ku muryango usohoka mu ikipe ya Musanze FC

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2019 12:07
0


Umutoza ukomoka mu gihugu cy’uburundi utoza Musanze FC Niyongabo Amars ari mu mazi abira nyuma yo gutsindwa na Heroes ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 10 muri ‘Rwanda Premier League’. Amakuru aturuka i Musanze ataremezwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe aravuga ko amasezerano uyu mutoza yari afite agiye guseswa hagashakwa undi mutoza.



Abanya Musanze ntabwo bishimiye umusaruro w’ikipe yabo muri iyi minsi kubera ko iri gutsindwa umusubirizo, mu mikino 10 Musanze Fc imaze gukina muri ‘Rwanda premier League’ yatsinze umukino umwe gusa, inganya imikino 6, itsindwa indi mikino 3, ikaba ifite amanota 9, yicaye ku mwanya wa 12, ariko umunsi wa 10 w’imikino ushobora kurangira iyi kipe iri ku mwanya wa 14.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ubuyobozi bwa Musanze Fc bwari bwibukije uyu mutoza ko atari kuzuza inshingano ze nk’uko bikwiye kubera ko nta musaruro ufatika iyi kipe iri kubona, bamubwira ko agomba gushaka amanota 7 mu mikino itatu yari afite imbere, atayabona hagafatwa izindi ngamba. Icyo gihe imikino itatu uyu mutoza yari yahawe yayisoje mu manota 9 abonyemo abiri gusa, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaryumyeho ntibwagira icyo butangaza, yewe nta nicyo bakoze ku myanzuro bari bafashe.

Nyuma y’iyo mikino itatu Musanze FC imaze gukina indi mikino itatu, ikaba yarabonyemo amanota 4, harimo amanota 3 bakuye kuri Gicumbi FC bayitsinze ibitego 3-0, uyu ukaba ari nawo mukino wonyine Musanze imaze gutsina muri shampiyona yuyu mwaka, hakabamo inota rimwe bakuye kuri Gasigi United, undi mukino bawutakaje batsinzwe na Heroes ibitego 3-2.

Nyuma yo gutsindwa na Heroes ubuyobozi bwa Musanze Fc bwibutse ko inshingano yabwo ya mbere ari ugushakira ibyishimo abaturage b’i Musanze, bityo ko bagomba gukora ibishoboka byose bakagarurira icyizere abafana ndetse n’abakunzi b’iyi kipe.

Amakuru ubuyobozi bw’iyi kipe budashaka kugira icyo buvugaho, ni uko mu karere ka Musanze hari kuba ibiganiro biri guhuza impande ebyiri, harimo ubuyobozi bwa Musanze Fc ndetse n’umutoza Niyongabo Amars, bakaba bari kunoza iseswa ry’amasezerano ye muri Musanze Fc nyuma y’umusaruro utari mwiza iyi kipe ifite.

Andi makuru agitohozwa aravuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangiye ibiganiro na Seninga Innocent uherutse gusezera muri Etincelles, bikaba bivugwa ko mu minsi ya vuba uyu mutoza asesekara i Musanze aje gutoza iyi kipe nyuma yuko uyu murundi azaba yamaze kwerekwa umuryango.

Niyongabo Amars yirukanwe yaba abaye umutoza wa 5 utandukanye n’ikipe yatozaga kuva shampiyona yatangira muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, nyuma yuko Olivier Ovambe atandukanye na Mukura, Nduwantare Ismail agatandukana na Gicumbi Fc, Bisengimana Justin agatandukana na Bugesera Fc ndetse na Seninga Innocent uherutse gutandukana na Etincelles.


Ibaruwa Niyongabo yandikiwe mu ntangiriro zuku kwezi yibutswa gushaka umusaruro mwiza cyangwa hagafatwa indi myanzuro


Niyongabo Amars isaha n'isaha aririkanwa arasohoka muri Musanze FC


Musanze FC ntabwo ihagaze neza ku rutonde rwa shampiyona muri uyu mwaka

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND