Rutahizamu wa Petro de Luanda n’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge yashyikirije ikipe ya Etincelles imyambro 30 yayiguriye mu rwego rwo kuyishimira ko yamureze akiri muto, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere abakinnyi basoje imyitozo yabereye kuri Stade Umuganda.
Imyambaro Tuyisenge Jacques yahaye Etincelles ni
amatiriningi yo kwambara (amapantalo n’amakote), yose hamwe 30 y’abakinnyi
ndetse n’abatoza, akaba afite agaciro k’ibihumbi bitatu by’amadolari y’Amerika (3,000$.),
ayinga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, yose ikaba yarakorewe mu
ruganda rwa Errea.
Tuyisenge Jacques
uyoboye ubusatirizi bwa Petro de Luanda akaba na Visi Kapiteni mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ avuka mu Karere
ka Rubavu, akaba yarakiniye Etincelles Fc hagati ya 2006 na 2008 mbere yo kujya
muri Kiyovu Sports mu mwaka wa 2009
nyuma yo kwishimirwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Tuyisenge yavuze ko impamvu yahisemo guha imyambaro ikipe ya
Etincelles ari uko ari yo yakuriyemo ikamuha umwanya uhagije wo kugaragaza
impano ye bikaba byaramwaguriye amarembo akaba ageze ku rwego rwiza kandi
rushimishije.
Kapiteni wa Etincelles FC, Gikamba Ismail, mu izina ry’abakinnyi
ba Etincelle yavuze ko bashimishijwe n’igikorwa bakorewe na Tuyisenge Jacques kandi
ko buri mukinnyi yagakoze igikorwa nk’iki.
Tuyisenge
Jacques w’imyaka 28 ni umukinnyi wa Petro Atlético yo muri Angola guhera muri
Kanama, aho yayigiyemo avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya yari amazemo imyaka itatu kuva
avuye muri Police FC mu mwaka wa 2016,
uyu musore afite amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’ikigugu ku mugabane
wa Afurika by'umwihariko muri Angola.
Jacques Tuyisenge ari kumwe n'abakinnyi ndetse n'ubuyobozi bwa Etincelles
Jacques Tuyisenge n'umutoza wa Etincelles Seninga Innocent
Jacques Tuyisenge na kapiteni wa Etincelles FC Gikamba Ismail
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO