Kigali

U Rwanda rwatsinzwe umukino wa kabiri mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/11/2019 22:39
1


Indoto z’u Rwanda zo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika 2021 muri Cameroon zishobora kuba ziri kurangira nyuma yuko ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya mu gushaka iyi tike. Cameroon izakira igikombe cya Afurika yatsinze u Rwanda irusanze mu rugo igitego 1-0, mu itsinda rukomeza kuba urwanyuma.



Umunaniro no kutabona umwanya uhagije wo gukora imyitozo abakinnyi bari hamwe bishobora kuba biri mu byagize uruhare ku ntsinzwi y’Amavubi, dore ko nta masaha menshi yari ashize aba bakinnyi bageze mu Rwanda nabwo bakaba batarahagereye rimwe, bakaba barahageze mu bipengeri, nyuma y’amasaha make binjira ikibuga bakina n’ikipe ifite izina rikomeye n’amateka yivugira kuri uyu mugabane wa Afurika.Mu kibuga hagati ntabwo imikinire yari mibi cyangwa ngo ibe ku rwego rwo hasi cyangwa ngo bakine nk’uko bakinnye muri Mozambique mu mukino wabaye ku wa kane w’icyumweru cyashize, ariko na none uburyo Amavubi yakinnye ntibugaragaza ikipe ifite ubushobozi bwo guhatanira tike y’igikombe cya Afurika ikayibona, kuko igaragara nk’ikipe isanzwe imeze nkidafite icyo iharanira.

Kurundi ruhande ariko ni umukino utahiriye ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuko uburyo bwose bagerageje buri wese yabonaga bwavamo igitego ntibwabakundiye, bituma batakaza umukino wa kabiri wikurikiranya.

Umutoza Mashami Vincent yari yakoze impinduka ugereranyije n’abakinnyi babanje mu kibuga ku mukino wa Mozambique, aho yari yazanye Niyonzima Olivier Sefu mu kibuga, Muhire Kevin akabanza hanze.

Ni umukino watangiye ku isaha isanzwe habura umunota umwe ngo saa kumi n’ebyiri zigere, bivuze ko watangiye mbere y’igihe cyagenwe. Amavubi y’u Rwanda yatangiye agaragaza ubushake ndetse n’inyota yo kwinjiza igitego mu izamu ryari ririnzwe na Andre Onana wa Cameroon, ariko uburyo bwageragejwe ntibwatanga umusaruro.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no gucungana ku makipe yombi ari nako umupira wakiniwe hagati mu kibuga iminota myinshi ariko amakipe yombi akanyuzamo agasatirana, abanyezamu bakigaragaza. Iminota 45 yarangiye u Rwanda arirwo rugerageje uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Cameroon byanatangaga icyizere ku bafana batekereza ko mu gice cya kabiri hari igikomeye kiza gukorwa.

Mu gice cya kabiri cy’umukino ntabwo Amavubi yakinnye neza nk’uko abafana bari babyiteze kuko iminota myinshi umupira wakinwaga n’abanya Cameroon, bakanagera ku izamu ry’amavubi inshuro nyinshi.

Ibi byatumye abakinnyi batandukanye batangira gukora amakosa bamwe na bamwe banabona n’amakarita y’umuhondo, gusa ariko abasore b’Amavubi nabo banyuzagamo bagasatira izamu rya Cameroon ariko uburyo babonye ntibabubyaze umusaruro.

Ku munota wa 70 w’umukino ku mupira wari uturutse mu ruhande rw’ibumoso rw’Amavubi, Moumi Namalefu yatsindiye Cameroon igitego kimwe rukumbi cyanabahesheje amanota atatu nubwo batari bafite kapiteni wabo Choupo Moting Maxime wangiwe gukina umukino usigaje amasaha make ngo utangire.

Umutoza Mashami yokoze impinduka yinjiza mu kibuga Rutanga Eric wasimbuye Imanishimwe Emmanuel wagize ikibazo, Sibomana Patric yasimbuye Muhadjili Hakizimana ndetse na Iyabivuze Osee wasimbuye Niyonzima Olivier Sefu ariko nta musaruro ugaragara byatanze.

Amavubi yahushije uburyo bubiri bwagaragaraga mu minota ya nyuma bwari kuvamo ibitego ariko biranga iminota 90 y’umukino irangira abafana b’Amavubi bari mu kababaro intsinzi itaha i Yaounde.

Amanota atatu Cameroon yabonye yayifashije kugira amanota 4 mu itsinda rya gatandatu mu gihe u Rwanda arirwo ruri ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe rufite, ahubwo rufite umwenda w’ibitego 3.

Rwanda XI: Kimenyi Yves (GK.1), Ombolenga Fitina 13, Imanishimwe Emmanuel 2, Nirisarike Salomon 14, Rwatubyaye Abdul 22, Niyonzima Olivier Sefu 21, Bizimana Djihad 4, Haruna Niyonzima (C.8), Hakizimana Muhadjili 10, Jacques Tuyisenge 9, Meddie Kagere 5.

Cameroon XI: Andre Onana (GK), Collins Fai ,Joyskim Dawa Tchakonte ,Michael Ngadeu-Ngadjui ,Ambroise Onyongo ,Pierre Kunde Malong ,Franck Zambo Anguissa, Arnaud Djoum ,Vincent Aboubakar ,Christian Bassogog, Moumi Ngamaleu

Umukino wa gatatu wo mu itsinda u Rwanda ruzakina na Cape Verd.


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Cameroon


Abakapiteni ku mpande zombi


Choupo Moting ntiyakinnye uyu mukino

Ombolenga Fitina yigaragaje muri uyu mukino




Ni umukino warurimo amakosa menshi


Abafana b'amavubi bari babukereye


Jacques Tuyisenge yigeze kugongana n'abakinnyi ba Cameroon agira ikibazo


Mashami Vincent utoza Amavubi


Antonio Concecao utoza Cameroon


Haruna Niyonzima yitwaye neza iminota 90 yose y'umukino


Moumi Ngamalefu watsinze igitego cya Cameroon


Abafana ba Cameroon bishimira igitego


Rwatubyaye Abdul agerageza gutera umupira n'umutwe


Umukino urangiye abakinnyi ba Cameroon bagiye gushimira abafana babo


Nyuma y'umukino abakinnyi ba Cameroon bafatanye urunana bashimira Nyagasani wabafashije kubona intsinzi


Andre Onana yakuyemo inkweto ngo azishyire abafana ba Cameroon abapolisi bamugarura ataragerayo

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • masengesho eric5 years ago
    Nukwihangana nakundibyagenda ! Natahe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND