RFL
Kigali

Minisitiri wa Siporo Mimosa yasuye Amavubi mbere yo gukina na Cameroon bamwizeza intsinzi

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/11/2019 15:17
0


Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yasuye ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina na Cameroon kuri iki cyumweru mu mukino wa kabiri wo gushaka tike y’igikombe cya Afurika 2021, abwira abakinnyi ko igihugu kibari inyuma, maze nabo bamwizeza intsinzi.



Harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire umukino wa mbere mu rugo mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021, ukaba umukino wa kabiri wo mu itsinda muri rusange kuko uwa mbere bawutakarije i Maputo.

Ibi byatumye mu masaha y’igitondo kuri iki cyumweru, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju anyarukira aho ikipe iri kugira ngo abatere akanyabugabo bashake umusaruro mwiza imbere ya Cameroon. Hon Aurore Mimosa yibukije abasore b’Amavubi ko umukino w’uyu munsi abanyarwanda bawitezeho intsinzi, yongeye kwibutsa abakinnyi kandi ko igihugu cyose kibari inyuma, abasaba umusaruro mwiza uza gushimisha abanyarwanda uyu munsi.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima yavuze mu izina ry’abakinnyi b’Amavubi ko biteguye guharanira ishema ry’igihugu berekana umukino mwiza kandi ushimishije ndetse baharanira gutsinda.

Ni amasaha 24 gusa ashize Amavubi ageze mu Rwanda akubutse muri Mozambique aho yatangiriye urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021, nubwo urugendo batarutangiye neza kuko batsindiwe i Maputo ibitego 2-0, ngo baracyafite intego yo guhatanira iyi tike kugeza ku munsi wa nyuma w’imikino yo mu matsinda.

Abafana ndetse n’abakunzi b’Amavubi bafite impungenge ku mukino wo kuri iki cyumweru u Rwanda rukina na Cameroon kubera ko abakinnyi b’amavubi batabonye umwanya wo kuruhuka ndetse n’ umwanya wo kwitoza bitegura intare za Cameroon wabaye muto cyane, bityo rero imitima y’abakunzi b’amavubi ntiri mu gitereko.

U Rwanda ruri mu itsinda rya 6 aho ruri kumwe na Cameroon izakira igikombe cya Afurika 2021, Mozambique yatsinze u Rwanda mu mukino wa mbere wo mu matsinda ndetse na Cap Verd yashoboye kwihagararaho mu mukino wa mbere inganyiriza Yaounde muri Cameroon.

Nyuma y’umunsi wa mbere w’imikino yo mu matsinda itsinda rya 6 riyobowe na Mozambique ifite amanota 3, igakurikirwa na Cameroon na Cap Verd zifite inota rimwe, u Rwanda ni urwa nyuma nta nota rufite ahubwo rurimo umwenda w’ibitego 2.

Umukino w’u Rwanda na Cameroon uraza kuba kuri iki cyumweru guhera saa kumi n’ebyiri zuzuye z’umugoroba kuri sitade ya Kigali.


Hon. Aurore Mimosa Munyangaju niwe minisitiri wa Siporo mu Rwanda

Minisitiri Aurore yasabye Amavubi kwitanga batizigamye bagashaka intsinzi imbere ya Cameroon

Amavubi ntiyitwaye neza ku mukino baheruka gukina na Mozambique i Maputo

Amavubi ngo bari ' Tayali' guhangana na Cameroon saa kumi n'ebyiri zuzuye


Kapiteni Haruna Niyonzima uhagarariye abakinnyi yavuze ko baza gukina neza bashaka gutsinda

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND