Umuhanzi Lion Gaga yahinduye tumwe mu duce tugize amashusho y’indirimbo ye “Nta Joro i Siyoni” ngo kuko abantu batumvise ubutumwa yashakaga gutanga ahubwo bakayibonamo nka filime y’ubusambanyi.
Kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2019, nibwo
INYARWANDA yanditse inkuru ivuga ko umuhanzi Lion Gaga agiye gushyira hanze indirimbo irimo ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana ariko mu mashusho yayo akaba yarakoreshejemo umukobwa n’umuhungu bambaye ubusa mu rwego rwo gushashanya Adam na Eva muri Eden.
Iyi ndirimbo “Nta Joro i Siyoni” ubundi ivuga ku
buzima bwiza abantu bazamo mu ijuru nta bibazo nk’ibibaho hano mu Isi.
Amashusho yayo yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ariko ayari yasohotse bwa mbere siyo akiriho ubu kuko uduce tugaragaraza
umusore n’umukobwa bambaye ubusa twamaze gusibwa.
INYARWANDA yabajije Lion Gaga impamvu yahisemo
guhindura amashusho yari yasohoye bwa mbere, avuga ko yabitewe no kubona ko
abantu batari kumva ubutumwa yashatse gutanga ahubwo bwo bo ngo indirimbo
bayifashe nk’amashusho y’urukozasoni.
Ati “Guhera no ku bantu nayerekaga na mbere y’uko
nyisohora, umuntu aho kugira ngo yumve ubutumwa bw’ijambo ry’Imana ukabona
agiye mu mwuka wa filime z’ubusambanyi. Ukibaza ko iyi ndirimbo ivuga ubutumwa
bw’Imana arajya mu by’ubusambanyi gute? Mpita mvuga nti ‘ntabwo ubutumwa buri
gutambuka nk’uko njye mbyifuza.”
Lion Gaga avuga ko akurikije uko abantu bakiriye indirimbo
ye, bigaragaza ko benshi bamaze kwangirika mu mutwe bitewe n’uko ibintu byose
babyerekeza ku mibonano mpuzabitsina.
Ati “Abantu bamaze kwangirika ibintu byose ntabwo
babifata uko biri kuko nabibonye no mu gufata amashusho uriya musore nawe
natekereje ko ari irari yifitiye ku giti cye ariko kubona abantu benshi bagenda
bagira icyo kibazo ntibafate n’umwanya wo kumva ubutumwa buri mu ndirimbo
ndavuga nti ngomba kubikuramo.”
Lion Gaga yasabye Imbabazi umuntu wese ushobora kuba
yarayobejwe n’amashusho y’indirimbo ngo kuko atari cyo yari agamije.
Si ubwa mbere uyu musore akoze indirimbo irimo
amashusho agaragaraza abakobwa bambaye ubusa igice cyo hejuru kuko hari n’indi
yitwa “Ba Intwari” nayo yamaganywe n’abantu benshi ariko yo ntayihindure.
Avuga ko bitewe n’uburyo abantu bafata nabi ubutumwa aba yashatse gutanga bitewe n’aya mashusho bita ay’urukozasoni atazongera kuyakoresha azajya ashaka ubundi buryo atambutsa ubutumwa bwe.
TANGA IGITECYEREZO