Umuhanzi ukora injyana ya Reggae Lion Gaga yongeye gukora indirimbo aho mu mashusho yayo yifashishije umukobwa wambaye ubusa buri buri mu ndirimbo ye nshya ya Gospel abikora mu rwego rwo kugaragaza imibereho yo muri Eden.
Gaga Jean Bosco wiyise
Lion Gaga yavuzwe cyane mu 2018 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Ba
Intwari” yari irimo abana b’abakobwa bambaye ubusa buri buri igice cyo hejuru.
Ni ibintu byamaganywe n’abantu
benshi cyane barimo abashinzwe kurengera umuco aho bavugaga ko bitari bikwiye
ko umwari w’umunyarwandakazi agaragara mu mashusho y’’indirimbo amabere ari ku
karubanda.
Lion Gaga nyiri iyi ndirimbo
Uyu musore yavuze ko
yakoresheje abakobwa bambaye ubusa igice cyo hejuru mu rwego rwo kugaragaza uko
abanyarwandakazi ba kera babaga babayeho binajyanye n’ubutumwa bwari mu
ndirimbo ye.
Ati “Ubutwari ahantu
butujyana ni ahahise. Tujye mu mateka y’u Rwanda, ni ubu buzima turimo bw’ama Benz
na Piscine? Twari kujya muri piscine tukajya gufata amashusho ya “Ba Intwari?”, Twari
kujya muri Hoteli runaka? Iyo njya gukora amashusho y’indirimbo mba ntekereza
ku muntu utabasha kumva kuko amajwi aba ahari, uba ugomba guha amahirwe wa
muntu utumva kuba yarebesha amaso akaba yamenya ikintu kirimo.”
Lion Gaga yashyize hanze
integuza y’indirimbo ye yise “Nta Joro i Siyoni” aho avugamo ubundi buzima bw’umunezero
abantu bazabanamo n’Imana mu gihe ubuzima bwo ku Isi buzaba burangiye.
Mu mashusho y’iyi
ndirimbo, Lion Gaga yifashishije umusore n’umukobwa bambaye ubusa buri buri
ariko abagaragaza igice cyo hejuru gusa [amabere y’umukobwa ari hanze], ibintu
bisa neza n’ibyo yakoze mu mwaka ushize akamaganwa.
Yavuze ko yashatse
kwerekana ubuzima bwa Adam na Eva muri
Eden kuko mu ijuru agereranya n’i Siyoni hameze nko muri Eden mbere batarakora
icyaha.
Ati “Hariya nashatse
kwerekana ubuzima bwo muri Eden kuko i Siyoni mpita mbihuza no muri Eden abantu
bataramenya icyaha batarinjira muri ubu buzima turimo uyu munsi, umenezero wari
uhari bishimye, bambaye ubwiza bw’Imana […] muri Bibiliya Adam na Eva ukuntu
babatubwira ntabwo bari bambaye iyi myenda rero ntabwo nari kujya kubabeshyera muri video
ngo nerekane Adam yambaye kositimu.”
Muri iyi ndirimbo kandi
agaragara afite inkoni ikoze mu ishusho nk’iy’inzoka nabwo akavuga ko yashakaga
kugaragaza inkoni Mose uvugwa muri Bibiliya yakoresheje yirukana imyuka mibi.
Abajijwe aho ahavana aba
bakobwa bemera kwerekana amabere yabo mu mashusho y’indirimbo, Lion Gaga yavuze ko ari ibisanzwe kuko ababona nk’uko abandi bababona ndetse ngo ntibijya bimugora
na gato.
Lion Gaga avuga ko
atitaye ku uko abantu bazakira indirimbo ye, kuko byanze bikunze hari abo igomba
gushimisha abandi bakayanga.
Inzego zirengera Umuco mu Rwanda ntizemera ko ibice by’ibanga by’umugore bigaragazwa mu mashusho y’indirimbo cyangwa filime kuko uretse no gutesha agaciro umuco ari ukakambura uwo mwari uba wandaritswe. Icyakora uretse guhagarika indirimbo nk’izo nta bihano bihabwa abazikoze.
TANGA IGITECYEREZO