Nyuma y’imyitozo ya nyuma Amavubi yakoreye ku kibuga aza gukiniraho na Mozambique uyu munsi, hatagize impinduka zibaho abakinnyi 11 bigaragaje mu myitozo bashobora kubanza mu kibuga muri uru rugendo rwo gushaka tike y’igikombe cya Afurika kizaba 2021 muri Cameroon, bamenyekanye.
Mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent aza kwitabaza uyu munsi ntibarimo myugariro ukina muri Bangladesh Bayisenge Emery wakomerejwe n’imvune afite bityo Mashami avuga ko abaye yakize neza yazifashishwa ku mukino uzaba ku cyumweru kuri Sitade ya Kigali u Rwanda rukina n’intare za Cameroon.
U Rwanda ruri mu itsinda rya 6 hamwe na Cape Verde, Mozambique na Cameroon. Iyi Cameroon bafitanye umukino ku cyumweru. Umukino wa mbere wabaye wo muri iri tsinda ikipe y’igihugu ya Cameroon izakira irushanwa ikaba yaraye inganyije na Cape Verde mu rugo 0-0 mu mukino wabereye i Yaounde muri Cameroon.
Umukino wa Mozambique n’u Rwanda urabera kuri Zimpeto Stadium kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Ugushyingo 2019 saa 18h00’ z’umugoroba. Nyuma y’umukino w'uyu munsi, ku wa Gatanu Amavubi azagaruka i Kigali yitegura umukino w’umunsi wa kabiri azakiramo Cameroun ku Cyumweru, kuri Stade ya Kigali saa 18:00.
Dore abakinnyi 11 Mashami ashobora kubanza mu kibuga:
Umuzamu: Kimenyi Yves
Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Salomon Nirisarike, Imanishimwe Emmanuel
Abakina hagati: Djihad Bizimana, Muhire Kevin, Haruna Niyonzima
Abataha izamu: Tuyisenge Jacques, Muhadjili Hakizimana, Kagere Meddie
Umutoza:Mashami Vincent
Nyuma y'imyitozo ya nyuma abakinnyi n'abatoza baganiriye na Ambasaderi w'u Rwanda muri Mozambique Bwana Nikobisanzwe Claude
Amavubi yiteguye umukino neza
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO