Wari umukino wasozaga umunsi wa gatandatu w’imikino muri shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premier League’ warangiye amakipe agabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1, mu mukino wari wiganjemo amacenga menshi, utumye kiyovu Sport ifata umwanya wa 6 naho Gasogi United irara ku wa 8.
Wari umukino urimo ubuhanga butandukanye gukanira ku bakinnyi b'amakipe yombi
Nubwo umukino nyirizina
utagaragayemo ibitego byinshi ariko wagaragayemo ubuhanga ku bakinnyi b’amakipe
yombi, berekanye ko bafite impano ikomeye mu mupira w’amaguru. Ku ruhande rwa
Gasogi United umusore uturuka muri Congo witwa Manasse Mutatu Mbendi ufite
amacenga ndetse n’umuvuduko wok u rwego rwo hejuru yagoye cyane abakinnyi ba
Kiyovu Sport. Ku ruhande rwa Kiyovu Sport umusore witwa Nyirinkindi Sareh nawe
yahaye akazi gakomeye ubwugarizi bwa Gasogi United.
Guy Bukasa yaranzwe no kwinubira ibyemezo by'abasifuzi muri uyu mukino
Yamini Salum, Aimable na
Heron Scarla bakinaga na Kiyovu Sport bakiniye wanabonaga bitanga batizigamye
kugira ngo bagaragarize abayovu ko bakina mu ikipe ikomeye kandi ko bazamuye
urwego.
Manasse wagoye cyane ikipe ya Kiyovu Sport muri uyu mukino
Ikindi cyakomezaga uyu
mukino ni amagambo akomeye abayobozi b’amakipe yombi bateranye mbere y’umukino
buri wese akubita agatoki ku kandi ko azatsinda mugenzi we, byanatumye abakunzi
b’umupira w’amaguru baza ku bwinshi kwihera ijisho uyu mukino.
Igice cya mbere cy’umukino
cyarangiye nta gitego cyinjiye mu izamu rya buri ruhande ariko abakinnyi bari
bagerageje kurema uburyo, ubwo bagerageje ntibubakundire.
Brucaga nawe ntiyanyuzwe n'imisifurire yuyu munsi
Mu gice cya kabiri ari
naho habonetse ibitego byombi, amakipe yakinnye umupira mwiza wo hasi urimo
ubuhanga bwinshi ndetse no guhererekanya neza mu kibuga hagati ariko uburyo bwo
gutsinda bukaba bucye imbere y’izamu.
Kiyovu Sport nk’ikipe nkuru yaciye mu rihumye Gasogi United itsinda
igitego cya mbere ku munota wa 65’ w’umukino cyatsinzwe na Saba Robert ku
mupira wari uturutse muri Corner yatewe na Nyirinkindi Saleh.
Saba Robert niwe watsinze igitego cya kimwe rukumbi cya Kiyovu Sport
Kiyovu Sport ntiyabashije
guhagarara ku gitego yatsinze kuko byasabye iminota itatu kugira ngo umunya
Liberia wanyuze muri iyi kipe Heron Scarla atsinde igitego cyo kwishyura ku
munota wa 68’ w’umukino. Abatoza ku mpande zombi wasangaga batemeranya n’umusifuzi
ku myanzuro imwe n’imwe yagendaga afata.
Herone Scarla wanyuze muri kiyovu niwe wayitsinze igitego cyo kwishyura
Amakipe yakomeje gukina
atanguranwa gutsinda igitego cy’intsinzi ariko iminota 90 y’umukino irangira
amakipe aguye miswi agabana amanota nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe.
Byatumye Kiyovu Sport iguma ku mwanya wa gatandatu n’amanota 11 inganya na
Rayon Sports, ikarushwa na Mukura yambere amanota atatu, naho Gasogi United yahise
ijya ku mwanya wa munani ivuye ku wa cumi n’amanota arindwi, ikaba irushwa
amanota 7 na Mukura ya mbere.
Gasogi United XI: Isingizwe Patrick(30), Kazindu
Bahati Guy (6), Kwizera Aimable (15), Dusabe Claude (3), Kaneza
Augustin (18), Byumvuhore Tresor (8), Bavakure Ndekwe Felix (10),
Herron Berrian (5), Kayitaba Jean Bosco (7), Tidiane Kone (19)
na Manace Mutatu Mbedi (20)
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United
Kiyovu Sport XI: Nzeyurwanda
Djihadi (20), Bonane Janvier (8), Munezero Fiston (19), Tubane
James (6), Serumogo Ally (2), Ndahimana Isiaka (11), Armel
Djimmoe Onombe (14), Ndayisaba Hamidou (5), Nizeyimana
Claude (10), Nyirinkindi Saleh (7) na Onyacha
Emmanuel (28)
Uko mikino y’umunsi wa
Gatandatu yagenze muri rusange
Ku wa kabiri 29, 2019
Rayon Sports FC 0-0 Etincelles FC
Gicumbi FC 2-1 Espoir FC
Heroes FC 0-1 Mukura VS
Marines FC 1-1 Bugesera FC
Ku wa Gatatu 30, 2019
Police FC 1-1 APR FC
Musanze Fc 0-0 Sunrise FC
AS Muhanga 1-1 AS Kigali
Ku wa Kane 31, 2019
Gasogi United 1-1 SC Kiyovu
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO