RFL
Kigali

Amatsiko kuri Tuma Basa n'umukunzi we bitegura gusezerana

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:31/10/2019 11:14
0


Umunyarwanda Tuma Basa uri mu buyobozi bukuru bw’urubuga nkoranyambaga rwa YouTube, uri kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri amaze akundana na Abaynesh Jembere wo muri Ethiopia yagaragaje amatsiko afitiye guhana isezerano nawe bakabana ubuziraherezo.



Amazina ye nyakuri ni Basaninyezi Tumaine umunyarwanda wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bijyanye ni guteza imbere abahanzi, kuri ubu ni we ukuriye ishami rya Urban Music ku rubuga rwa Youtube.

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2019 we n’umukunzi we Abaynesh Jembere, barizihiza isabukuru y’imyaka ibiri bamaze buri umwe yeguriye undi umutima we, bagakundana bizira imbereka.

Abaynesh Jembere abinyujije kuri Instagram yagize ati “Imyaka ibiri ishize nk’uyu munsi twasangiye amafunguro y’umugoroba turi mu mujyi wa Harlem ubuzima bwacu burahinduka, nyuma y’umwaka twiyemeje kubana harabura iminsi 60 gusa ngo dusezerane kubana iteka ryose."

Tuma Basa nawe yagaragaje ko nyuma y’urugendo rw’imyaka ibiri amaze akorana na Abaynesh wamubereye inkoramutima, afite amatsiko menshi yo kumwabika impeta y’urudashira.

Ati “Harabura amezi abiri ngo ube umugore wanjye byemewe n’amategeko, Abeynesh warakoze guhindura ubuzima bwanje.”

Tariki 21 Nyakanga 2019 ni bwo Tuma Basa yasabye anakwa umukunzi mu muhango wabaye mu misango ya Kinyarwanda. Ibi birori byari byahuruje ibyamamare bitandukanye birimo Seyi Shey wo muri Nigeria n’abayobozi ba YouTube byabereye mu nyubako ya Intare Conference Arena.

Abahanzi barimo Jules Sentore, itorero Inganzo mu Nganji na Clarisse Karasira nibo basusurukije abari babwitabiriye. Mbere y’uko Tuma Basa ajya gukorera muri YouTube, yabanje gukorera televiziyo ya BET, MTV na REVOLT ya P.Diddy. Umugore we ni umucuruzi ukomeye afite uruganda rukora indorerwamo rwamwitiriwe. 

Tuma Basa yasabye umukunzi we mu muhango wa kinyarwanda

Abeynesh na Tuma Basa bazasezerana mu mezi abiri ari imbere

Barizihiza imyaka ibiri bamaze bakundana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND