Umuhanzikazi Oda Paccy wamamaye mu njyana ya Hip Hop, ubu yamaze kwinjira mu mubare w’abashoramari muri muzika bari mu Rwanda atangiza studio ya Empire Records itunganya amajwi n’amashusho ndetse anafasha abahanzi babiri bakizamuka ari bo Nessa na Alto.
Alto ni we winjiye muri Empire bwa mbere, akaba yari
afite ibikorwa bike birimo indirimbo ye
yakunzwe yitwa “Bye Bye” mu gihe Nessa we ari bwo bwa mbere yari agiye kwitwa
umuhanzi kuko indirimbo ye ya mbere yise Tell Me ari yo yasohoye bwa mbere.
Alto na Nessa baherutse gushyira hanze indirimbo
bahuriyeho yitwa “Turakundana” ivuga ku
musore uba ushidikanya ku mukobwa bakundana. Yakozwe na Junior Multisystem amashusho
akorwa na Frank Wallet.
Aba bahanzi bavuga ko igitekerezo cyaje ubwo bari muri
studio biyemeza guhuriza hamwe ubuhanga bwabo n’imbaraga kugira ngo bakomeze kwiyegereza abakunzi hamwe.
Birasanzwe ko abahanzi b’ibitsina bitandukanye bahuriye
muri label bakorana indirimbo y’urukundo nta kindi kibyihishe inyuma. Ariko na
none biranashoboka ko bishobora kurenga inganzo bikajya no mu bikorwa.
Nessa ati “Duhuzwa n’akazi ntabwo ibyo byaba. Hari ikintu gihuza umuntu n’undi rero kugira ngo umuntu mube mukorana hazemo n’urukundo ni ibintu bitandukanye.”
Nubwo iby’urukundo nta birimo Alto avuga ko mu gihe amaze akorana na Nessa amaze kubona ari umukobwa w’umuhanga ufite ijwi ryiza cyane kandi wumvira ibyo bamubwiye.
Ati “Nessa afite ijwi ryiza sinzi niba utabyumvise. Niba
turi mu muziki tuba tugomba kuvuga kuri icyo kintu, ntabwo twandika cyangwa
turi abakinnyi ba filime. Nessa ikintu arimo arakizi, ikindi ni umukobwa wumva
arakosoka nyine, ibyo bintu iyo ubifite biruzuzanya.”
Iyo bigeze kuri Nessa we biba ibindi, avugana
amarangamutima menshi ashaka kugaragaraza uko abona umuhanzi Alto bakorana muri
Label Empire Records iyoborwa na Oda Paccy.
Ati “Icya mbere Alto ni umuhungu mwiza, afite ikinyabupfura,
ni umuririmbyi mwiza, Alto kuri njye mbona atandukanye. Akunda umuziki akunda
kuririmba kandi nanjye ni byo nkunda.”
Aba bahanzi bemeza ko bataje mu muziki nk’abashyitsi, ahubwo baje bafite intego yo kuwukora nk’umwuga ku buryo umwaka wa 2020 uzasiga amazina yabo azwi cyane mu Rwanda.
REBA INDIRIMBO NSHYA YA ALTO NA NESSA BISE "TURAKUNDANA"
Alto na Nessa bakorana umuziki ntabyo urukundo rurimo
Kuri Nessa ngo Alto ni umusore mwiza kandi ukunda kuririmba
Alto amaze kubona impinduka nyuma yo kwinjira muri Label ya Empire Records
Umuhanzikazi Nessa watangiriye umuziki muri Empire Records
TANGA IGITECYEREZO