Kugira ngo aba bakobwa bashyirwe kuri uru rutonde si uko ari beza ku isura gusa, yego ni beza ariko na none hagenderwa ku kuba hari iterambere bagezeho mu mpande zose z’ubuzima no kuba kandi bazwi. Bamwe baturuka mu miryango ikize ariko hari n’abandi birwanyeho kugira ngo babe bageze aho bari kuri uyu munsi.
Ni muri urwo rwego tugiye
kurebera hamwe uko aba bakobwa bakurikirana kuri uru rutonde ndetse n'aho
bakomoka::
1.Duckie Thot
Duckie Thot ni umwana muto ariko utanga ikizere cy’ejo heza, yavutse ku itariki ya 23 Ukwakira umwaka w’i 1995 akaba ari umunyamideli wo muri Australia. Yarerewe ahitwa Melbourne. Ababyeyi be bakomoka muri Sudan y’Amajyepfo gusa baje guhungira muri Australia.
Duckie ntiyahiriwe no gukorera umwuga we
w’ibijyanye n’imideli muri Melbourne kuko nyuma yahise yerekeza i New York aho
yagiriye amahirwe cyane akajya
amurika imideli ya kompanyi zitandukanye harimo: Fenty X Puma, Fenty
Beauty, Moschino, Balmain na Oscar de la Renta. Duckie ni we wabaye uwa mbere mu kumurika imideli ya Victoria’s Fashion Show aha hari mu mwaka wa 2018.
2.Deepika Padukone
Si ukuba ari umwe mu bakobwa
beza ku isi gusa, ahubwo ni n'umwe mu bakinnyi ba Bollywood bahembwa
agatubutse. Akomoka mu Buhinde akaba azwiho kuba ari mwiza, agaseka neza kandi akanambara
neza. Uretse ibi ni umukobwa uhora ahuze nta mwanya wo gupfusha ubusa agira. Afitanye
amasezerano n’ibigo bitandukanye aho abyamamariza ibicuruzwa
nka: Tissot, Vogue na Pepsi.
3.Fan Bingbing
Uyu ni umwe mu bakobwa beza cyane ku isi. Yavutse ku itariki ya 16 Nzeri umwaka w’i 1981. Akomoka mu Bushinwa akaba ari umukinnyi wa filime, umunyamideli, umu producer kuri television ndetse n’umuririmbyi. Mu mwaka wa 2017 The Time yamushyize ku rutonde rw’abantu ijana bagize uruhare mu kwiteza imbere.
Yanashyizwe kandi ku rutonde mpuzamahanga na Vanity Fair nk’uwambara neza kurusha abandi aha hari mu mwaka wa 2015 na 2016. Uyu mukobwa yamenyekanye cyane ubwo yagaragaraga muri serie My Fair Princess yacaga kuri television y’u Bushinwa. Mbere yo kugaragara muri iyi filime Fan ntiyari azwi cyane muri uyu mwuga gusa kuri ubu ni umukinnyi mwiza wananditse izina muri uyu mwuga.
4.Candice Swanepoel
Candice yavutse mu mwaka
w’i 1988 akaba akomoka muri Afrika y'Epfo. Azwiho kuba umwe mu bakorana na
Victoria’s Secret, yanaje ku isonga ku rutonde rw’abantu 10 bafite umubiri
mwiza. Nk'uko tubikesha urubuga Forbes, umwaka ushize Candice yaje ku mwanya wa
10 nk’umunyamideli uhembwa agatubutse.
5.Taylor Swift
Uyu Munyamerikakazi w’umuririmbyi
ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ndetse bagiye banagarukwaho muri show biz. Ubutumwa
bwe bwinshi abunyuza mu ndirimbo aririmba zinafasha cyane abakobwa n’abagore bigatuma bibona mu
bihangano bye. Yagiye agera kuri byinshi aho yanatsindiye Grammy Awards 7.
6.Katherine Elisabeth Upton
Yavukiye mu mujyi wa Michigan
akaba ari Umunyamerikakazi. Imiterere y’umubiri we ikaba ikurura benshi. Ibi
byatumye agenda agaruka ku isonga mu kuba afite uburanga n’imiterere y’umubiri ikurura
benshi nk'uko yashyirwaga ku rutonde n’ibigo bitandukanye bikora ibijyanye
n’imideli. Katherine ntiyibeshye ubwo yiyumvagamo kuba umunyamideli kuko n'uko
ateye bibimufashamo.
7.Shailene Woodley
Uyu ni Umunyamerikakazi akaba
umukinnyi wa Hollywood yavutse ku itariki ya 15 Ugushyingo 1991. Yamenyekanye
cyane muri filime izwi nka Divergent. Atanga
ikizere cy’ejo hazaza akaba n’igisobanuro cy’ubwiza, nubwo amaze igihe gito
amenyekanye yagiye abona ibihembo bitandukanye harimo icyo yahawe na the
Sundane Festival.Shailene nubwo aribwo
agitangira kumenyekana aratanga ikizere mu gihe kizaza cy'uko azagera kuri byinshi.
8.Charlize Theron
Akomoka muri Afrika y'Epfo akaba yaravutse ari ikinege kuri ubu afite
imyaka 40. Theron ni umukinnyi wa filime, uwagize uruhare mu iterambere rye
akaba ari nyina,kuri ubu ni umu star ndetse akaba anahagarariye AOP(African
Outreach Program), kandi ari no mu bakobwa bateye imbere muri Hollywood.
9.Alexandra Daddario
Uyu ni Umunyamerikakazi
w’imyaka 29 ni umukinnyi wa filime ndetse n’umunyamideli,si ibi gusa kandi
ahubwo ni n’umunyamuziki .Ni umukobwa uri kubaka izina rye yereka buri wese ko
ibyo afite birenze ubwiza bugaragara inyuma ku isura.
10.Cate Blanchett
Cate akomoka muri Australia
ni umukinnyi wa filime ni na we
uhagarariye ama kinamico muri Melbourne, ku myaka ye 46 uburanga bwe
buracyagaragara aho yahawe n’ibihembo bitandukanye harimo Screen Actors Awards.
Src: wisetoast.com
Umwanditsi: Ange Uwera-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO