Umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] umwe mu bahanzi b'ibyamamare u Rwanda rufite, mu rucyerera rw’uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2019, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda aho akukiranyweho gutwara imodoka yasinze.
Meddy ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Slowly' iri kumufungurira amarembo yo kwamamara ku rwego rw'isi nzima, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ikorera i Remera mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goreth yahamirije INYARWANDA ko Meddy yatawe muri yombi ahagana saa munani z’ijoro. Yagize ati:
Ayo makuru ni yo rwose! Yafashwe saa munani z’ijoro afatirwa i Remera atwaye imodoka yanyweye ibisindisha yarengeje urugero.
Itegeko rivuga ko umutu ufashwe yanyweye ibisindisha akarenza urugero, afungwa iminsi itanu hanyuma agacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 150 Frw.Meddy atawe muri yombi akurikira Bushali na Slim Drip babarizwa mu kizwi nka Kinyatrap, bafunzwe bakurikiranwe gukoresha ibiyobyabwenge.
Meddy atawe muri yombi mu gihe hashize iminsi micye ateguje abakunzi be kubamurikira album nshya nyuma y’imyaka icumi amuritse ‘Amayobera’. Uyu muhanzi muri uyu mwaka amaze kuririmba mu birori no mu bitaramo bikomeye. Yaririmbye mu gitaramo cyo Kwita Izina cyabereye muri Kigali Arena yahuriyemo n’umunyamerika Ne-Yo. Yataramiye kandi mu gihugu cya Seychelles anaririmba mu gitaramo cyahuje ihuriro ry’urubyiruko nyafurika.
Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ibihano bikarishye ku bashoferi bazajya bafatwa batwaye ibinyabiziga basinze aho uzajya afatwa azajya atanga amande angana n’ibihumbi 150 y’amanyarwanda (150, 000Frw), hakiyongeraho no kwamburwa uruhushya rwo gutwara (perime) mu gihe kingana n’umwaka.
Meddy ashobora gufungwa iminsi 5, akamburwa na perime mu gihe cy'umwaka
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu minsi micye ishize, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera yagize ati: “Ntabwo Polisi y’u Rwanda izahwema gukomeza gukurikirana abantu batwara ibinyabiziga basinze. Impera z’icyumweru gishize zirangiye dufashe abantu 120 bafunzwe kubera gutwara ibinyabiziga basinze. Bazacibwa amande ya 150,000Frs, gufatirwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse no gufatirwa kw’imodoka zabo.”
TANGA IGITECYEREZO