Mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya EURO 2020 wabaye ku wa mbere ubera ku kibuga Vasil Levski, Bulgaria yari yakiriye u Bwongereza. Ni umukino wahagaze inshuro ebyiri kubera indirimbo z’irondaruhu zaririmbirwaga Abongereza ndetse n’ibimenyetso by’abanazi byakorwaga n’abanya Bulgaria mu mukino u Bwonereza bwatsinzemo ibitego 6-0.
Umukino wahagaze inshuro ebyiri Gareth Southgate abanza kuganira n'umusifuzi
Ibyabereye ku kibuga Vasil
Levski mu gihugu cya Bulgaria byakanze isi yose by'umwihariko abakinnyi ndetse n’abafana
b’Abongereza bari ku kibuga. Wari umukino wo mu itsinda rya mbere mu gushaka itike y’igikombe cya EURO 2020, ni umukino watangiye ku kibuga hari abafana
benshi b’abanya Bulgaria bari baje gushyigikira ikipe y’igihugu yabo ariko hari
n’Abongereza bari baherekeje ikipe yabo izwi ku izina rya ‘Three Lions’.
Mu kibuga hagati amakipe
ubwayo ntiyari ku rwego rumwe, gusa ariko ibyo sibyo byavugishije isi yose
kuko ahubwo abafana b’abanya Bulgaria batangiye kuririmbira Abongereza
indirimbo zuzuyemo irondaruhu ryinshi cyane, bakanakora bimwe mu bimenyetso by’ishyaka
ryahoze riyobowe na Hitler mu Budage ry’aba Nazi, harimo nko gutera amasari
yaterwaga n’ingabo z’aba Nazi.
Abanya Bulgaria baririmbaga indirimbo z'irondaruhu banatera amasari y'aba Nazi
Bimaze kurenza urugero
byafashe indi ntera umunya Croatia Ivan Bebek wari uyoboye umukino yafashe
umwanzuro wo kuwuhagarika ku munota wa 23 w’umukino abanza kuganira n’umutoza w’u
Bwongereza Gareth Southgate, nyuma yo kwihanangiriza abafana kureka indirimbo
barimo baririmba, hafashwe umwanzuro ko umukino ukomeza.
Abanya Bulgaria ntibaretse
kuririmba kuko babikomeje ahubwo bashishikaye byongera gufata intera ndende. Ivan Bebek yongeye gufata umwanzuro wo guhagarika umukino ku munota wa 43
byanashobokaga ko umukino ushobora gusubikwa ariko abakinnyi b’u Bwongereza
bajya hamwe bafata umwanzuro wo gukomeza umukino batitaye ku ndirimbo z’abanya
Bulgaria.
Tyrone Mings akinira u
Bwongereza arasobanura uko umwuka wari umeze umukino uhagarikwa ku nshuro ya
kabiri, Yagize ati” Mbere y'uko igice cya mbere kirangira twese twagiye inama
twemeza ko tugiye gukina iminota micye yari isigaye ubundi tukabiganiraho neza
igice cya mbere kirangiye. Mu karuhuko twicaye hamwe nk’abakinnyi, abatoza
ndetse n’abayobozi bazanye n’ikipe twemeza ko tugiye gukina tutitaye ku biri
kuvugwa no gukorwa mu kibuga. Nishimiye uburyo twabyitwayemo”.
Umukino wakomeje mu gice
cya kabiri maze iminota 90 y’umukino irangira ubwongereza butsinze Bulgaria
ibitego 6-0, harimo ibitego 2 bya Raheem Sterling, 2 bya Ross Barkly, 1 cya
Harry Kane ndetse n’igitego cya Markus Rashford cyafunguye amazamu ku munota wa
4 w’umukino.
Umukino urangiye abakinnyi
b’u Bwongereza bashimiye abafana bababaye inyuma n’uburyo bitwaye ku kibuga
ariko bavuga ko bababajwe cyane n’ibyabereye ku kibuga cyo muri Bulgaria bavuga
ko ari ubwa mbere babibonye mu mateka yabo.
Greg Cklarke uyobora FA
yavuze ko UEFA igomba gukora akazi kayo igafatira ibihano bikakaye igihugu cya
Bulgaria kikabera urugero ibindi bihugu byatekerezaga igikorwa nk’iki
kigayitse.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO