Umuraperi Lecrae ufatwa nka nimero ya mbere mu baraperi bakunzwe ku isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yabatirijwe muri Israel muri Yorodani atangaza ko atibiye (kwibira) mu mazi gusa ahubwo ko yibiye muri Yesu.
Lecrae wo muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'itsinda ry'abaraperi ba Gospel bo muri Amerika, muri iki cyumweru turi gusoza berekeje muri Israel mu rugendo shuri ari nabwo yaje kubatizwa muri Yorodani Yesu yabatirijwemo, ibintu yavuze ko bisobanuye ikintu gikomeye mu buzima bwe bw'agakiza.
Nyuma yo kubatizwa Lecrae yanditse kuri Instagram ko ari iby'igiciro kubatirizwa muri Yorodani Yesu nawe yabatirijwemo. Yavuze ko akunda cyane Yorodani kubera amateka yisangije arimo no kuba ihana imbibi n'ubutaka bw'isezerano bityo kuba yayibatirijwemo ngo ni amateka akomeye kuri we.
Lecrae yatangaje ko kubatirizwa muri Yorodani kuri we abifata nko 'kwibira muri Yesu'. Yagize ati "Ubwo nibiraga (kwibira) muri Kristo (si mu mazi gusa), nahindutse icyaremwe gishya bityo iyo umuntu ari muri Messiya aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize, byose bibaye bishya."
Usibye kubatirizwa muri Yorodani, Lecrae yanasuye uduce dutandukanye two muri Israel. Lecrae akunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nka; I will find you, Fight for me, Blessings, Background n'izindi.
Lecrae ubwo yari mu gihugu cya Israel
REBA HANO INDIRIMBO 'I WILL FIND YOU' YA LECRAE FT TONI KELLY
TANGA IGITECYEREZO