Mu gihe hasigaye amasaha macye gusa abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bose bagahurira muri BK Arena mu gitaramo cy’amateka Chryso Ndasingwa azamurikiramo album ye ya mbere, abantu b’ibyamamare mu ngeri zose bakomeje kugaragaza ko banyotewe n’iki gitaramo gisigaje amatike mbarwa.
Kuva Chryso Ndasingwa yatangaza
amatariki y’igitaramo cye yise ‘Wahozeho Live Concert’ kizabera mu nyubako ya
BK Arena, abanyarwanda baba abatuye mu Rwanda n’ababarizwa mu mahanga by’umwihariko
ab’ibyamamare mu nzego zose, bakomeje gushyira hanze amashusho agaragara ko
bafite inyota yo kuzitabira iki gitaramo cyitezweho gusiga inkuru, ari na ko
bashishikariza abandi kuzakitabira bagahurirayo.
Muri abo, harimo abakinnyi ba filime nka Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, Bahavu Tracy, Muvunyi Cyuzuzo Ange uzwi nka Mimi muri filim Indoto, Dogiteri Nsabi, Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 Nishimwe Naomie, Kathia Kamali, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga nka Mudakikwa Pamella, Kimenyi Tito;
Abaramyi bakomeye barimo Aline Gahongayire, Dominic Ashimwe, Aime Uwimana, Uwineza Rachel, Gabby Kamanzi, Agasaro Tracy, Ben na Chance, Gentil Misigaro, Adien Misigaro, Prosper Nkomezi, Muhoza Maombi, Serge Iyamuremye;
Abanyamakuru b’ibyamamare nka Egidie Bibio wa Televiziyo Rwanda, Blandy Star, Ally Soudy, Chita Magic, impanga zimenyerewe mu mbyino gakondo; Joselyne Mpinganzima na Ngwinondebe Josette [Jo Twins], n'abandi benshi.
Umuramyi Ndasingwa Jean
Chrysostome wamamaye nka Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo
kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu nyubako
ya mbere yakira abantu benshi mu Rwanda ya BK Arena.
Ni intambwe ikomeye ateye mu muziki we kuko ateguye igitaramo kidasanzwe mu gihe gito cyane kingana n'imyaka itatu n'amezi macye amaze mu muziki. Abaye umuramyi wa kabiri mu Rwanda ukora umuziki ku giti cye uteguriye igitaramo muri BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuhataramira inshuro ebyiri.
Chryso Ndasingwa umaze imyaka itatu mu muziki agiye gukora igitaramo gikomeye
Chryso Ndasingwa akorera
umurimo w'Imana muri New Life Bible Church Kicukiro. Yavukiye i Nyamirambo mu
Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira
mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye
umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19.
Uyu musore wizihiza isabukuru y'amavuko buri tariki 03 Gicurasi, yatangiye
umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’umwuga mu bihe bya Covid-19,
aho yagendaga aririmba indirimbo zo mu gitabo akazisubiramo mu buryo
bugezweho.
Ni indirimbo zashyirwaga
kuri YouTube ye, abenshi bakagaragaza ko afite impano kugeza ubwo nawe aje
gushyira hanze indirimbo ye bwite yise ‘Mubwihisho’.
Tariki 05 Gicurasi 2024
ni bwo amaso yose y'abakunzi b'umuziki wa Gospel mu Rwanda azaba yerekejwe i
Remera kuri BK Arena ahazabera igitaramo cy'amateka cy'umukozi w'Imana, Chryso
Ndasingwa, aho azaba amurika umuzingo we wa mbere yise 'Wahozeho' ugizwe n'indirimbo
18 zatumbagije izina rye.
Ni igitaramo cyiswe
"Wahozeho Album Launch" akaba ari na cyo cya mbere uyu muramyi uri no
kuminuza muri tewolojiya azaba akoze mu mateka ye. Iki gitaramo yacyitiriye
indirimbo ye yabaye intero n'inyikirizo ku bakunzi benshi b'umuziki wa Gospel,
iyo akaba ari iyitwa "Wahozeho".
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yabajijwe uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK
Arena igitaramo cye cya mbere, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Ati "Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi,
none ndashima Imana ko yaduciriye inzira".
Yavuze ko Album ye ya
mbere "Wahozeho" agiye kumurika igizwe n'indirimbo 18 zikubiyemo
ubutumwa bw'amashimwe menshi ku Mana nk'uko umwanditsi wazo abisobanura ati:
"[Album] Isobanuye ikoraniro y’abantu batabarika bazanye intego imwe yo
kuramya uwahozeho kandi uzahoraho".
Impamvu yahisemo inyubako ya BK Arena, Chryso Ndasingwa yavuze ko yabonye nta handi hantu habereye abakunzi b’umuziki we uretse muri iyi nyubako yabengutswe n’abantu bose mu bice byose.
Ati “Ntabwo ari ubwa mbere nje gutaramira aha ariko ni ubwa mbere ngiye
kuhakorera igitaramo cyanjye. Narebye ahantu hakwiriye mbona aha niho hantu
heza cyane.”
Agaruka ku bushobozi
afite bwo kuzuza BK Arena, inyubako itinywa cyane n’abahanzi kubera ubunini
bwayo, Chryso Ndasingwa yavuze ko nta mpungenge na nke afite zo kuba iyi
nyubako itazuzura kuko urukundo yerekwa mu bihangano bye bigaragaza ko hari
benshi bashyigikiye ibikorwa bye.
Aha yatanze urugero ati
“None se niba indirimbo “Wahozeho” imaze kurebwa n’abarenga 1,000,000 kandi ari
abantu batandukanye, ubwo haburamo abantu 10,000 muri iyo Miliyoni baza
kunshyigikira?”
Muri iki gitaramo Chryso
Ndasingwa azaba ari kumwe n'abaramyi basizwe amavuta y'Imana barimo Aime
Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries, Himbaza
Club na Asaph Music International. Imiryango izaba ikinguye kuva saa kumi
z'umugoroba.
Amatike yo kwinjira muri
uyu mugoroba w'amashimwe uzayoborwa na Tracy Agasaro, ari hafi gushira, akaba
aboneka kuri www.ticqet.rw. Ushobora no guhamagara nimero zikurikira
bakagufasha kubona itike byoroshye; 0784237492; 0788838879; 0788622852.
Abari kugura amatike
mbere y'uko igitaramo kiba bari kubyungukiramo cyane kuko ibiciro biri hasi.
Itike ya Silver [mu myanya isanzwe] iragura 5,000 Frw mu gihe ku munsi
w'igitaramo izaba igura 10,000 Frw. Itike ya Premium iragura 10,000 Frw mu gihe
ku ku muryango izaba igura 15,000 Frw.
Itike ya Gold iragura 12,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 17,000 Frw. Platinum iragura 15,000 Frw mu gihe izaba igura 20,000 Frw ku munsi w'igitaramo. Itike ya Diomond wagereranya na VVIP iragura 20,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 25,000 Frw. Kanda HANO ugire itike zitarashira.
Hasigaye amatike macye yo kwinjra muri "Wahozeho Album Launch"
Igitaramo cya Chryso Ndasingwa kizabera muri BK Arena kuwa 05 Gicurasi 2024
Apotre Masasu niwe uzigisha ijambo ry'Imana mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa
Ibyamamare mu ngeri zitandukanye binyotewe no kuzitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa
TANGA IGITECYEREZO