RFL
Kigali

Holy Recall Worship Ministries bashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Azakuraho'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2019 19:21
0


Holy Recall Worship Ministries itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwa mu itorero ry’Anglican Paruwasi ya Kacyiru ryashyize hanze amashusho y'indirimbo bise 'Azakuraho' ikubiyemo ubutumwa bwo gushimangira ko Yesu azakuraho ibivuna abantu.



Iri tsinda rya Holy Recall Worship Ministries ryatangiye uyu murimo w'Imana mu kwezi kwa Kanama 2018 rishinzwe n’abaririmbyi babikunze kandi b’ingeri zose ni ukuvuga abakuru, abato, abari n'abategarugori hamwe n’abasore n’abagabo.


Iyi ndirimbo bise 'Azakuraho' bayikoze bagamije gutanga ubutumwa bwo gushimangira ko Imana biyemeje kuramya no guhimbaza ari yo yonyine ifite ubushobozi, ari nayo mpamvu hari aho baririrmba bagira bati:"Azakuraho ibituvuna ndamwizeye azabikora." Ni indirimbo iryoheye amatwi irimo n’amagambo meza asingiza Imana n'andi ahamya gukomera kwayo.


Umuyobozi wa Holy Recall Worship Ministries, Bwana Irihose Martin mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yatubwiye ko bafite gahunda ndende yo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana. Yunzemo ko bitegura gukora igitaramo gikomeye kizaba tariki 03/11/2019 batumiyemo True promises, Tabernacle, Abacunguwe na APKF.

Yagize ati:"Dufatanyije n’ibizima 4 kuramya Imana kuko twamenye ko ari nta kindi twaremewe uretse guhimbaza Imana. Ibi kandi byashimangiwe n’umuhanzi EZRA Joas ubarizwa muri iri tsinda akaba n’umutoza waryo aho yatangaje ko ubu muri Studio harimo gutegurwa n’izindi ndirimbo za video zizamurikwa tariki 03/11/2019 kuko biyemeje gufatanya n’abandi kwamamaza ubutumwa bwiza.


Holy Recall Worship Ministries ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikorera mu mujyi wa Kigali mu itorero ry’Abangilikani muri Paruwasi ya Kacyiru munsi y'Ambasade y’Abanyamerika ku muhanda ujya kuri Gare ya Kacyiru Umuhanzi EZRA Joas ubarizwa muri iri tsinda yavuze ko bahishiye byinshi abakunda kuramya no guhimbaza Imana. 


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AZAKURAHO' YA HOLY RECALL WORSHIP MINISTRIES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND