Umuhanzi Elisha The Gift n’Itorero Himbaza rivuza ingoma mu buryo bwa kirundi, basezerewe muri ½ cy’irushanwa ‘East Africa Got Talent’ rizahemba Miliyoni 46 z’amanyarwanda.
Mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 15 Nzeli 2019 irushanwa ‘East Africa Got Talent’ ryatambutse imbonankubone kuri Televiziyo (Reality TV Show) abahatana bagaragaza impano zabo.
Biyerekanye imbere y’umubare munini witabiriye ibi birori n’Akanama Nkemurampaka kagizwe n’umunyarwandakazi Makeda, umuhanzikazi Vanessa Mdee, Jeff Koinage na Gaetano Kagwa.
Ibirori byabereye ‘The Catholic University Of East Africa (CUEA)’. Abitabiriye ibi birori byatangiye kuhagera saa kumi n’ebyiri, imiryango yafunzwe saa moya z’ijoro. Uwatsinze yasabwe gutanga amazina ye, nimero y’irangamuntu, nimero ya telefoni na ‘email’ ye.
Akanama Nkemurampaka kemeje ko Jannelle(Kenya) na Jehovah
Shalom(Uganda) ari bo bakomeza kuri ‘final’ y’iri rushanwa.
Jannelle ni umwana w’umukobwa w’imyaka 9 yemeje umubare munini! Yaririmbye anoza ijwi acurangirwa yishimirwa bikomeye n’Akanama Nkemurampaka kamuhagurukiye.
Uyu mwana w’umukobwa yavuze ko afite inzozi zo kuba icyamamare. Bakimara gutsinda, Jehovah Shalom bo muri Uganda bavuze ko batabona uko basobanura ibyishimo bafite, umwe muri abo ati ‘ubanza ari mu gitondo’.
Elisha The Gift yavuze ko yakoze uko ashoboye ariko ko gutora kuri SMS mu Rwanda byari byanze
Elisha The Gift yabwiye INYARWANDA ko yakoze uko ashoboye ariko bitewe n’uko gutora abanyarwanda bitakunze ngo ni kimwe mu byatumye atabashaka gukomeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa (final).
Ati “Twakoze ibyo twagomba gukora, gusa ku banyarwanda ndabona gutora byanze. Byanze kbs nta jwi nta rimwe ryo mu Rwanda ryigeze riboneka.”
Yavuze ko gutorwa muri iri rushanwa binyuze kuri SMS byari bifite icyo bivuze kinini mu irushanwa. Ati “Nta SMS n’imwe yigeze igera hano. Amajwi yari afite uruhare mu kuba twakinjira kuri 'final".
Yavuze ko yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'irushanwa kuri iki kibazo ariko ngo nta gisubizo gifatika yigeze abona.
Elisha The Gift yari afite nimero 2, Jehovah Shalom nimero 6, All Eyes on us nimero 3, The Mason nimero 1, Janmell Tamara nimero 4 na Himbaza nimero 5.
Gutora mu Rwanda byatangiye saa mbili n’igice z’ijoro
ry’iki cyumweru. Kenya: wandika umubare w’umunyempano uhatanye ukoreza kuri
21313, Rwanda ni 5040, Tanzania ni 15670 na Uganda ni 8008.
Itorero Himbaza rivuza ingoma ryasezerewe muri 'East Africa Got Talent'
Abanyempano bahatanye bahabwa amahirwe binyuze kuri SMS
TANGA IGITECYEREZO