AS Kigali yanganyije na Proline FC igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya Total CAF Confederation Cup 2019-2020, umukino waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.
Kurikira ikiganiro Eric Nshimiyimana yagiranye n'abanyamakuru
Igitego cyahaye AS Kigali inota cyatsinzwe na Farouk Ruhinda Saifi kuri penaliti. Ni igitego Farouk Ruhinda Saifi yatsinze kuri penaliti kiza cyishyura icyatsinzwe na Bright Anukani ku munota wa 51'.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri ni bwo Proline FC yabonye igitego ku munota wa 51’ gitsinzwe na Anukani Bright. Mu gice cya kabiri, Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali yakuyemo Makon Thierry ashyiramo Benedata Janvier mbere y'uko Alongo Mba Rick asimburwa na Farouk Ruhinda Saifi.
Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali
Intebe ya tekinike ya AS Kigali
Eric Nshimiyimana avuga ko ikipe ye yagiye mu mukino igatinda kwisangamo neza bityo bigatuma Proline FC biganza bakanababanza igitego.
Eric Nshimiyimana akomeza avuga ko abakinnyi bishoboka ko batari bameze neza kugira ngo babashe kwitwara neza mu mukino.
Farouk Ruhinda yishyushya ngo asimbure
Shafik Bisaso umutoza mukuru wa Proline FC avuga ko umusaruro yakuye i Kigali bazawuririraho i Kampala bakaba batsinda ibitego byabafasha gukuramo AS Kigali.
Umukino wo kwishyura uzabera i Kampala muri Uganda tariki 28 Nzeri 2019 aho mu gihe umukino wazarangira ari 0-0, AS Kigali yahita isezererwa. AS Kigali irasabwa gutsinda.
Abakinnyi ba Proline FC bishimira igitego
Ishimwe Christian agenzura umupira
Alongo Mba Rick umunya Gabon ukinira AS Kigali yakinaga umukino we wa mbere w'irushanwa
Umukio wasifuwe n'umusifuzi uva muri Sudan y'Amajyepfo
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
VIDEO: Eric Niyonkuru (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO